Kagano: Hatashywe inzu y'Utishoboye
Kuri uyu wa 24/01/2019 mu Murenge wa Kagano Akagari ka Mubumbano Umudugudu wa Makoko hatashwe inzu y’ Umuryango wa Nyiranshuti Beatrice yubakiwe ku bufatanye n’Umufatanyabikorwa w’Umunyakanada John Jordan abicishije muri mu Muryango ACSD ITERAMBERE RIRAMBYE. Iyi nzu igizwe n’ibyuma 3 byo kuryamamo byose birimo ibitanda bishashe neza n’intebe zo muri salo. yuzuye itwaye asaga 1800000 Frw. John Jordan avuga ko iki gitekerezo yakigize nyuma yo kumenya ko umuntu adakwiye kubaha yirebaho ubwe, ahubwo ko kubaho ari ukubana kandi ko kubana n’aboroheje ari wo mugisha nyawo. Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza Mukamana Claudette wayoboye uyu muhango, yashimiye umufatanyabikorwa waboneye imiryango inzu yo kubamo maze abizeza ko bazakomeza gukorana bya hafi kugira ngo bakemure iki kibazo mu buryo bwa burundu. Mukamana yanashimye ko ku bwe abona iyi nzu yuzuye idatwaye amafaranga menshi mu gihe abandi batinya gukoresha amake bafite batekereza ko kugira ngo inzu ibe iyo guturamo bisaba umurengera. Mu ijambo rye Nyiranshuti Beatrice yashimiye Leta y’u Rwanda idahwema gutekereza ku bantu batishoboye anashimira uyu mufatanyabikorwa babishyize mu ngiro.ati “sinige\ze ntekereza kuba mu nzu nk’iyi ariko Imana ishimwe ko yabinyujiji muri mwebwe mukaba muntuje aheza”. Abubakiwe iyi nzu basabwe kuyifata neza hagira ikiyangirikaho ntibategereze abaterankunga kugira ngo gisanwe. Usibye iyi nzu Umufatanyabikorwa arikubaka n’andi amazu 3 akanafasha abana b’abanyeshuri batishoboye kujya ku mashuri
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…