Karengera : Hatangijwe icyumweru cy’Ubufasha mu by’amategeko

Nk’uko byateguwe na Minisiteri y’Ubutabera, mu Nteko z’Abaturage zo kuri uyu wa kabiri tariki ya 22/01/2019, hirya no hino mu tugari hatangirijwe icyumweru cyahariwe Gutanga Ubufasha mu by'Amategeko ku nsanganyamatsiko igira iti "Rangiza inshingano zawe ushyira mu ibyemezo by'inkiko" cyatangiye ku wa 21-25/01/2019. Mu Karere ka Nyamasheke Ibikorwa byo gutangiza iki cyumweru byakorewe mu Mirenge yose aho Abayobozi, Intumwa za Minisiteri y'Ubutabera hamwe n'inzego z'Umutekano bifatanyije n'abaturage. Ku rwego rw’Akarere cyatangirijwe mu Murenge wa Karengera Akagari ka Mwezi aho Umuyobozi w'Akarere Kamali Aimé Fabien ari kumwe n' Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu Bamporiki Edouald nk'Intumwa ya Minisiteri y' Ubutegetsi bw'Igihugu, Inzego z'Umutekano n'Umuhuzabikorwa w’Inzu y’Ubufasha mu by’Amategeko “MAJ” Nyirahakuzimana Colette mu Karere bafatanyije n'Abaturage. Nyuma yo gusobanurirwa ibikubiye mu Mategeko, Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu Bamporiki Edouald wari n’Umushyitsi Mukuru kuri uyu munsi yaganiriye n’Abaturage maze abasaba kwimakaza umuco w’Urukundo kuko utuma badasiragira mu manza bakiteza imbere. Yasabye kandi abaturage kutirengagiza ibikubiye mu mateko kuko aba yarashyiriweho kuibahirizwa no korohereza Igihugu kugera ku ntego cyihaye. Bamporiki yagarutse cyane ku ngingo yo kwandikisha abana bavuka no kwandukuza abapfuye, kugira ngo bijye bishingirwaho mu igenamigambi ry’Igihugu. Ati “iyo utandikishije umwana wabyaye, Igihugu ntikibasha kumenya abaturage bacyo bityo ntikibashe no kubateganyiriza. Urugero natanga ni nk’amashuri twubaka, inking zihabwa abana n’ibindi, ibyo byose iyo tubikoze hatitawe ku mibare nyayo, turibeshya ugasanga hari abo tutabaze bityo bimwe twateguye ntibibashe kubakwira hakabaho gusaranganya biturutse gusa kuri wowe utandikishije umwana”. Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu yanakomoje ku itegeko ry’ icuruzwa n'ikoreshwa ibiyobyabwenge, yibutsa abantu ko nta terambere ry’Igihugu wategereza ku muntu wayobye ubwenge; abasaba kubigendera kure. Yanasobanuye itegeko ryo kurwanya icuruzwa by'abantu, uburyo bwo gutanga ubufasha mu by'amategeko, ibyerekeranye n'irangizwa ry imanza. Nyuma y’ibiganiro abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo bifitanye isano n’amategeko, Ubuyobozi bufata umwanya wo kubyumva no kubisesengura, ibidahawe ibisubizo muri ako kanya bihabwa umurongo n’igihe bizasubirizwa. Muri iki cyumweru cyatangiye ku wa 21 kikazasozwa ku wa 25 Mutarama 2019 Abanayamategeko b’Akarere hamwe n’Intumwa za Minisiteri y’Ubutabera bazagera hirya no hino mu mirenge basobanurire Abaturage amategeko banabafashe kurangiza imanza cyane cyane zirangizwa ku neza.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->