Kayiganwa Venantie: Umubyeyi urikubaka amashuri y’icyitegererezo mu Murenge wa Karengera
Umubyeyi witwa Kayiganwa Venantia uvuka mu Murenge wa Karengera kuri ubu akaba aba mu Bububirigi ari kubaka amashuri meza cyane ku Ishuri yizeho amashuri abanza ryitiriwe Mutagatifu Geregori ririherereye muri uyu Murenge.
kuri ubu hamaze kubakwa ibyumba by’amashuri 15, Ibiro by’Umuyobozi w’Ishuri , Icyumba kizifashishwa n’abarimu mu gutegura amasomo, ibwiherero 28, ububiko ndetse n’icyumba kizifashishwa nk’isomero ry’abanyeshuri. Hakozwe ndi ubusitani bwiza cyane burimo ibyatsi n’ibiti bitanga umuyaga mwiza muri iki kigo.
Usibye ibi bimaze kuzura ubona ko bikibura ibintu bike cyane, hari kubakwa kandi icyumba kinini cyakwakira inama cyangwa kikifashishwa mu bihe by’ibirori bitandukanye, kikaba cyanakoreshwa mu bihe by’ubukwe ku bahaturaniye bikagira icyo byinjiriza ishuri.
Mu bikiri kubakwa harimo n’icyumba cy’umukobwa, ubwiherero bw’Abarimu ndetse n’ubuzakoreshwa n’abantu bafite ubumuga.
Umuyobozi w’iri shuli avuga ko byabashimishije cyane ndetse ko byabongereye ikibatsi cyo gukomeza kurera neza kuko babonye ko abo bigisha bagaruka bagakora ibikorwa nk’ibi by’indashyikirwa aho bakomoka.
Ababyeyi barerera kuri iri shuri barashima iki gikorwa cyakozwe n’umwana wabo akongera gusubiza amaso inyuma akita kuri barumuna be mu gihe hari abagenda bagira n’icyo baronka bagaterera agate mu ryinyo.
Abanyeshuuli bahiga na bo bavuga ko kuba biga ahantu heza bibongerera imbaraga mu myigire yabo kandi bikaba bibaha icyizere cy’ejo hazaza bakaba nabo bafite intego ko uko bazajya barangiza kwiga bakagera ahantu heza batabura kuzirikana aho bakomoka babikuye ku isomo rya Mukuru wabo Kayiganwa.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko bushimira umuntu nk’uyu utirengagiza aho avuka. Busaba n’abandi bari hirya no hino mu Gihugu ndetse no hanze yacyo gukomeza kuzirikana iwabo kuko ubundi amazi ashyuha ariko atibagirwa iwabo wa mbeho.




Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…