KAYUMBA Euphrem :Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere mushya

Kuri uyu wa 08 Gicurasi 2017 mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Nyamasheke, Umuyobozi w’Akarere Bwana KAMALI Aimé Fabien yakiriye indahiro y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa  mushya w’Akarere ka Nyamasheke hanakorwa ihererekanyabubasha hagati y’Uwari y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo Bwana  NIYIBIZI NTABYERA Hubert akaba ari Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imirimo Rusange.

Ubwo yakiraga iyi ndahiro, Umuyobozi w’Akarere Bwana KAMALI Aimé Fabien, yashimiye Bwana NIYIBIZI NTABYERA Hubert wakoze imirimo ye neza akanarenzaho iyo gusigara mu cyuho cy’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ubwo uwari uriho Bwana HABIYAREMYE Pierre Célestin yari amaze kugirirwa ikizere akagirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba. Yashimiye kandi abakozi muri rusange batahwemye kugaragaza ubufatanye kugira ngo bese imihigo. Yifurije ishya n’ihirwe KAYUMBA Euphrem mu mirimo mishya amwizeza ubufatanye bwa buri gihe kdi amumara impungenge kuko asanze itsinda ryiza. Yamusabye gukomeza kurinda ibyagezweho no kurushaho gukorana neza n’abo asanze kugira ngo hirindwe icyo ari cyose cyatuma akazi kadakorwa neza.

Mu ijambo rye , Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Bwana KAYUMBA Euphrem yavuze ko ashimira Leta kubera Imiyoborere Myiza anasaba ko bakomeza ubufataye byose biganisha ku Iterambere n’ mibereho myiza y’Umuturage. Yashimye ko adatangiriye ku busa ahereye ku byo yahawe mu ihererekanyabubasha, yizeza ko bazagera kuri byinshi bafatanyije.

 

TUYIZERE Jacques

Public Relations, Media and Communication Officer


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->