Kivu Choice yatangije ku mugaragaro Kareremba zifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro usaga toni 300 z'amafi ku mwaka

Umushinga w'ubworozi bw'amafi mu kiyaga cya Kivu “Kivu Choice” watangije ku mugaragaro kareremba za mbere mu Rwanda mu bunini. Izi kareremba zifite ubushobozi bwo gutanga umusaruro w'amafi ugera kuri toni 4000 buri mwaka kuri kareremba imwe, zifite akarambararo ka metero 30 zikaba ari zo nini mu mateka y'ubworozi bw'amafi mu Rwanda.

Uyu mushinga wa “Kivu Choice” w'ubworozi bw'amafi mu karere ka Nyamasheke ukorera mu murenge wa Kagano mu kagari ka Ninzi mu mudugudu wa Gikuyu. 

Umuyobozi w'akarere wungirije Bwana Muhayeyezu Joseph Desiré wari witabiriye uyu muhango ku rwego rw'akarere yavuze ko akarere kishimira gukorana n'umushoramari nka Kivu Choice kuko ari umushoramari munini mu ntara y'Iburengerazuba no mu karere ka Nyamasheke muri rusange. Abazwa ku mpinduka Kivu Choice yazanye mu buzima bw'akarere, yavuze ko Kivu Choice yatanze akazi kuri benshi mu baturage bikabasha kubafasha kwiteza imbere, agaragaza kandi ko Kivu choice yagejeje umusaruro w'amafi ku isoko aho bafite ahacururizwa amafi ku Rwesero no mu isantire ya Tyazo kandi akarere kakaba kazakomeza gukorana nabo kugira ngo hafungurwe n'ahandi hacururizwa amafi mu bice bitandukanye by'akarere. Yagaragaje kandi ko kubera Kivu Choice n'ibikorwa bindi by'ishoramari byazamutse aho abubaka amazu y'amacumbi biyongereye ndetse n'ubucuruzi bukarushaho gutera imbere, n'ibindi. 

Iki gikorwa kandi cyitabiriwe n'abayobozi mu nzego zinyuranye harimo ubuyobozi bw'ingabo mu karere ka Nyamasheke, umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi Bwana Jean Claude Ndorimana n'umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy'igihugu gishinzwe itarambere cy'ubuhinzi n'ubworozi (RAB) Dr. Solange Uwituze. 

Bwana Jean Claude Ndorimana wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango ashima intambwe ishimishije Kivu Choice imaze gutera mu musaruro w'amafi, akavuga ko akurikije intego igihugu gifite yo kubona umusaruro w'amafi ugera kuri Toni ibihumbi 80 ku mwaka muri 2035, abashoramari nka Kivu Choice n'abandi bazagira uruhare rugaragara mu kugera kuri iyo ntego. Yamaze kandi impungenge abashoramari bifuza gukora ubworozi bw'amafi kuko ikiyaga cya Kivu ari kinini kandi ibijyanye n'amaturagiro n'ibiryo by'amafi bikaba bitakiri ikibazo mu Rwanda. 

Umuyobozi wa Kivu Choice akaba n'uwayitangije Bwana Kamran Ahmad avuga ko umushinga wabo ufite ubushobozi bwo gusarura toni 18 z'amafi ku munsi, bakaba bafite intego yo gukomeza kuzamura uyu musaruro kugeza kuri toni 60 ku munsi mu mwaka wa 2026 ari nako bagura uduce bacuruzamo umusaruro wabo. 

Bwana Kamran Ahmad ubwo yasobanuriraga abayobozi iby'ubworozi bw'amafi mu kiyaga cya Kivu

Bwana Jean Claude Ndorimana Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi ageza ijambo ku bitabiriye igikorwa


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->