Ku munsi w’Umugore Abaturage ba Gihombo banamurikiwe Komite nyobozi nshya
Kuri uyu wa 8 Werurwe hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’Umugore ku rwego rw’Akarere ka Nyamasheke wizihirizwa mu murenge wa Gihombo.
Uyu munsi waranzwe n’ibyishimo birimo kwerekana ko umugore na we abishoboye. Abagore bamuritse bimwe mu bituruka mu mbaraga zabo bimwe bikomoka ku buhinzi, ubworozi ndetse n’ubukorikori.
Afata ijambo, TWAYINGANYIKI INGABIRE Fides wari uhagarariye Intara y’Uburengerazuba mu nama y’Igihugu y’Abagore yafashe umwanya wo gusobanura amavu n’amavuko y’Umunsi mpuzamahanga w’Umugore aho yavuze ko mu Rwanda wizihijwe ku nshuro yawo ya 45.
Mu gitaramo Mvarugamba na Njyarugamba, abagore bafashe umwanya bagaragaza imihigo besheje banaboneraho guhiga indi bazahigura ku munsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro uba mu kwezi k’ Ukwakira. Bahize kugira isuku, kugabanya umubare w’Abana bata ishuri, kwibumbira mu ma koperative no gukomeza umuco wo kugana ibigo by’imari no kuzigama.
Mu ijambo rye umuyobozi wa police mu karere ka Nyamasheke BYUMA Paul, yashimye byimazeyo ababyeyi kuko ari bo twese dukomokaho ndetse bakaba banagira uruhari rushoboka mu burere bw’Abana. Aha yaboneyeho kubasaba gukomeza guhangana n’abakomeje ingeso yo gucuruza abantu biyambika uruhu rw’intama imbere ari ibirura.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wari n’umushyitsi mukuru, Bwana Aimée Fabien KAMALI, yashimye uruhare rw’abagore mu iterambere ry’igihugu anabasaba gukomeza umurava. Yabasabye kandi gukora ibishoboka byose bakagabanya umubare w’Abana bata amashuri ndetse nka ba mutima w’Urugo bakitabira ubwisungane mu kwivuza bakavana umurenge wa Gihomo ku mwanya uriho ukazamuka.
Abaturage ba Gihombo baboneyeho umwanya wo kwakira komite nyobozi nshya dore ko ari na wo murenge wa mbere batangiriyemo biyereka abaturage. Abaturage babakiranye ubwuzu banabizeza ubufatanye mu buryo bwose muri iyi manda y’imyaka itanu bahamagariwe gukora barangaje imbere Indongozi za Nyamasheke.
TUYIZERE Jacques
Public Relations, Media and Communications Officer