Kuba abaganga barageze aho kwica abarwayi cyangwa bagenzi babo, byatewe n'icengezamatwara ry'ingengabitekerezo ya jenoside

Mu kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuri uyu wa 12 Gicurasi 2025 mu bitaro by'intara bya Bushenge, by'umwihariko ahibukwaga abahoze ari abakozi, abarwayi, abarwaza n'abandi bari bahungiye mu bitaro bakahicirwa muri Jenoside kandi hari abaganga babigizemo uruhare, umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse  yagaye abaganga bijanditse mu bwicanyi bwa jenoside yakorewe abatutsi, bakica abari abakiliya b'ibitaro/babo ndetse bikanarenga bakica bagenzi babo b'abaganga, kandi mu mwuga barahirira kuzasigasira ubuzima bw'ababagana.  Ati:" ibi bigaragaza ubukana jenoside yakoranywe kandi bikaba byaturutse ku icengezamatwara ry'ingengabitekerezo ya Jenoside yari yaramunze ubutegetsi bwateguye kandi bugashyira mu bikorwa jenoside. 

Yasabye urubyiruko kurebera ku bahoze ari ingabo za RPA kuko aho igihugu kigeze ari ubwitange bwaranze izo ngabo zari urubyiruko rwifitemo urukundo rw'igihugu n'ubumwe bw'abanyarwanda. Ati: “Ubwo bumwe ni bwo bwashyizwe imbere mu kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi. Kuba tubona urubyiruko hano biraduha icyizere ariko twibaza uko byagenze kugira ngo uyu munsi mube mubasha gukora akazi mu mutekano? Byavuye mu ngufu n'amaraso y'ababiharaniye. Urubyiruko rukwiye kureba imbere kandi rukumva ko rufite inshingano zo kongera kubaka umwuga w'ubuganga n'indi myuga bijyana, kugira ngo ntituzongere kumva amateka ya jenoside nk'ayo dusanga hirya no hino mu bitaro n'ibigo by'ubuvuzi byakorewemo Jenosode." 

"Twibuke twiyubaka!"


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->