“Kuba mwarimu si ukwigisha gusa, ni ukuba bandebereho muri byose” Umuyobozi w’ Akarere Mupenzi Narcisse ku munsi wa mwarimu.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu, aganira n' Abarezi mu Murenge wa Kanjongo, Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse yikije ku kamaro ntagereranywa ka mwarimu n’ imvune iri muri uyu mwuga ariko anibutsa ko bitarangirira mu kwigisha amasomo yo mu nteganyanyigisho gusa ahubwo ko mwarimu akwiye kuba icyitegererezo ku bamuca imbere bose mu migirire ye ya buri munsi.

Yagize ati”Kwigisha uha abana ubumenyi ni byiza ndetse cyane kuko abakomeye bose baciye mu maboko ya mwarimu yewe na mwarimu ubwe ni mwarimu kuko yanyuze imbere ya mwarimu, ariko kwigisha gusa ntibihagije ahubwo ukwiye kuzirikana ko abo bose bakunyura imbere bagufataho urugero kandi rukwiye kuba rwiza”.

Umuyobozi w’ Akarere yibukije abarezi ko bababonamo abafatanyabikorwa bakomeye muri gahunda zitandukanye kubera iyo shusho bafite muri kominote. Yabasabye ubufatanye muri byose kugira ngo iterambere ryifuzwa rigerweho.

“Nabarebye mbona murasa neza rwose bitandukanye n’ uko mu bihe bishize umwarimu yafatwaga, ku buryo ibintu byose bicirirtse bamufatiragaho urugero, birashimishije; rero mwarimu usa neza atya ntiyakwigisha umwana usa nabi, ntiyakwigisha urwaye bwaki cyangwa wagwingiye,..” Umuyobozi w' Akarere.

Abarimu bashima Leta y’ u Rwanda uburyo yakomeje kubazirikana muri byose kugira ngo uyu mwuga wabo bawukore bishimye kandi batanga umusaruro bitezweho banizeza Umuyobozi w’ Akarere mushya ubufatanye muri byose nk’ uko yabibasabye.


Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->