Kugira isuku ntibisaba ubukire, ahubwo bisaba umutimanama
Byagarutsweho n'umuyobozi w'akarere Bwana Mupenzi Narcisse ubwo yari yifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Ruharambuga mu kagari ka Save kuri uyu wa 10 Kanama 2025.
Mu butumwa bwe bwibanze ku isuku n'umuryango utekanye, umuyobozi w'akarere yashimye isuku igaragara ku baturage bitabiriye inteko, ababwira ko isuku idasaba ubukire, ko ahubwo isaba umutimanama, aho yagize ati: "Isuku ntisaba ubukire, isaba umutimanama. Kwikunda no kwigirira isuku ni ukurengera ubuzima bwawe."
Ku muryango utuje kandi utekanye, abaturage b'akagari ka Save bashimiwe ko muri aka kagari babanye neza ugereranyije n'urundi tugari ahagaragara ibibazo by'ubushyamirane mu miryango.
Umuyobozi w'akarere yabibukije ko kutumva ibintu kimwe mu buzima ari ibisanzwe, bityo bikaba bidakwiye guteza amakimbirane mu muryango. Yabasabye ko bagira amahitamo meza igihe hari ibyo batumva kimwe mu muryango, mu rwego rwo kwirinda amakimbirane. Yabasabye kwirinda ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge n'ubusinzi kuko akenshi usanga bigira uruhare mu makimbirane arangwa mu miryango.
Ku ngingo y'umutekano, abaturage bibukijwe ko umutekano udacungwa igihugu cyatewe, ko ahubwo ucungwa kugira ngo hirindwe guterwa. Basabwe kurushaho kwitabira irondo mu rwego rwo kwirinda umwanzi wabinjiramo akabateza ibibazo.
Inteko yasojwe umuyobozi w'akarere atanga umurongo n'ibisubizo ku bibazo yagejejweho n'abaturage.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…