Kugira ubumuga bwo kutabona si ugutakaza icyerekezo.

photo name

Hirya no hino usanga abantu benshi bikoma abantu bafite ubumuga bwo kutabona ndetse n'ababafite mu miryango yabo bakavuga ko bababereye imitwaro n'intandaro y'ubukene bityo bakabaha akato abandi bagahitamo kubafungirana mu ngo zabo.

Nyamara bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bagize icyo bigezaho bo siko babibona ahubwo bavuga ko iyo bitaweho bashobora kugira icyo bimarira ndetse bagatanga n'umusanzu wabo mu kubaka igihugu ukagaragarirwa mu bikorwa byabo.

Kuri uyu wa 24/10/2018 Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'inkoni yera (Inkoni yifashishwa n'abafite ubumuga bwo kutabona), bamwe mu batabona batanze ubuhamya bw'ibifatika bamaze kugeraho, bavuga ko kimwe n'abandi bose bagira icyo bigezaho iyo bitaweho.

Irambona David wo mu Murenge wa Kagano ho mu Karere ka Nyamasheke atangazwa n'uko hari abakibona umuntu utabona bakamubona mu ishusho y'umusabirizi n'umuntu utagira na kimwe yakwigezaho, ibintu we abona ko bikwiye gucika.
Ati " Ubusanzwe nize umwuga w'ubudozi bw'imipira yo kwambara ndetse ubu nkaba nywukora. Uyu munsi mu gitondo nazindutse muri iyi sentere ya Mugonero (sentere iri mu Murenge wa Mahembe ahizihirijwe Umunsi Muzamahanga w'Inkoni Yera ku Rwego rw'Akarere) njya kureba hamwe mu nzu zikorerwamo umwuga w'ubudozi ngira ngo menye uko bakora. Naje gutangazwa n' uko umwe mu bagabo bakore muri iyo nzu yadukubise amaso agahita yitanguranwa ngo nimusohoke rwose haracyari mu gitondo nta kintu turabona".


photo name Irambona David ufite ubumuga bwo kutabona

David kuri ubu ukora umurimo wo gucuruza serivisi zo guhererekanya amafaranga z'ibigo by'Itumanaho (MTN, Tigo & Airtel) binyuze mu ikoranabuhanga avuga ko ibyo amaze kwigezaho abikesha amahugurwa yahawe n'ikigo cya Masaka mu Karere ka Kicukiro ndetse n'andi yakuye mu kigo gifasha abafite ubumuga kubasha kwigira “Ubumwe Community Center” (UCC) giherereye mu Karere ka Rubavu.

Intumwa y'Ubumwe Nyarwanda bw'Abatabona Bwana Mukeshimana JMV na we yashimangiye ko abatabona iyo bafashijwe n'abakwiye kubabera amaso badashobora gutungwa no gutega amaboko.
Yagize ati" Dufite Ikigo gihugura kikanigisha abafite ubumuga bwo kutabona″Masaka Rehabilitation Center of the Blind  giherereye mu Murenge wa Masaka ho mu Karere ka Kicukiro, umuntu amarayo amezi atandatu gusa akaza abasha gukora imirimo nk’abandi bantu bose. Ntabwo umuntu utabona akwiye kubera umutwaro umuryango n’Igihugu, na we arabashije”.

Mukeshimana JMV yanasabye ko yaba Leta cyangwa abandi bafatanyabikorwa mu gufasha abantu bafite ubumuga, hajya hanatekerezwa no ku bantu bafite ubumuga bwo kutabona bakaba nabo bagenerwa inkoni zibafasha dore ko mu Rwanda zitahakorerwa.

Ati “ hari ubwo ubona hatanzwe inkunga zitandukanye ku bantu bafite ubumuga nk’insimburangingo, amagare n’ibindi nyamara ugasanga nta nkoni year yatekerejweho yahabwa utabona.

photo name Mukeshimana JMV Intumwa y'Ubumwe Nyarwanda bw'Abatabona "RUB"

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwo butangaza ko bugiye gushyira mu mihigo kwita by’umwihariko ku bantu batabona hagakorwa n’ubuvugizi aho bishoboka bakarushaho kwitabwaho.

Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’ Abaturage Madame Mukamana Claudette ati “ ubu rwose tugiye kubishyira mu mihigo maze twite ku bantu batabona, tubashikire inkoni bazajya bifashisha ariko kandi tuzakomeza  n’ubuvugizi aho twabasha gukomanga hose tubasabe ubufatanye mu kubitaho”.

Inkoni Yera yemejwe na Loni nk’ikimenyetso mpuzamahanga cy’abantu bafite ubumuga bwo kutabona mu mwaka wa 1962 ukizihizwa ku wa 15 Ukwakira.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->