Kumenya no kumva uburengenzira bwa muntu, inshingano y'umuturage n'ishingiro ry'iterambere

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'itangazwa ry'uburenganzira bwa muntu wizihizwa buri wa 10 Ukuboza uko umwaka utashye, Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu iri mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ahateguwe icyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu mbere yo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'itanganzwa ry'uburenganzira bwa muntu ku nshuro ya 77. 

Muri iki cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu hateguwe ubukangurambaga binyuze mu marushanwa y'umupira w'amaguru yateguwe na Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu, ibiganiro n'abaturage ndetse n'amatsinda yihariye. Muri ubu bukangurambaga hagarukwa ku nshingano za komisiyo y'uburenganzira bwa muntu, uburenganzira bwa muntu hakanagarukwa ku bibazo bibangamiye uburenganzira bwa muntu nk'ihohotera rishingiye ku gitsina n'ibindi.

Mu bikorwa by'ubukangurambaga ku burenganzira bwa mu karere ka Nyamasheke hateguwe irushanwa ry'umupira w'amaguru guhera ku wa 3 Ukuboza 2025 aho Umurenge wa Kagano wakinnye n'uwa Nyabitekeri, Kagano yitwara neza itsinda penaliti 4-3 za Nyabitekeri. Mu wundi mukino wakinwe ku wa 4 Ukuboza 2025, umurenge wa Kanjongo watsinze Bushekeri ibitego 2-0, bityo mu kwishakamo ikipe izakina n'iya mbere mu karere ka Rusizi, hakinwa umukino hagati ya Kagano na Kanjongo, Kagano itsinda ibitego 2-0. Bivuze ko akarere kakazahagararirwa n'umurenge wa Kagano mu mukino wa nyumwa uzakinwa ku wa 10 Ukuboza 2025 mu karere ka Rusizi ari naho hazabera ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'itangazwa ry'uburenganzira bwa muntu.

Mu bindi byakozwe na Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu harimo ikiganiro cyatanzwe na Visi Perezida wa komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu Bwana Tuyizere Thaddée mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga, hatangwa ibiganiro ku rubyiruko, ubutumwa kandi butagwa muri siporo rusange n'ahandi. 

Mu ijambo rya Visi perezida wa Komisiyo Bwana Tuyuzere Thaddée yagaragaje ko bimwe mu bibangamiye uburenganzira bwa muntu harimo n'ihohotera rishingiye ku gitsina, asaba ko ibikorwa nk'ibyo bihungabanya uburenganzira bwa muntu byarwanywa na buri wese. Komisiyo y'igihugu y'uburenganzira bwa muntu ifite inshingano eshatu z'ibanze ari zo Guteza Imbere Uburenganzira bwa Muntu, Kurengera Uburenganzira bwa Muntu no Gukumira Iyicarubozo.

Insaganyamatsiko y'iki cyumweru cy'uburenganzira bwa muntu igira iti “Uburenganzira bwa muntu ni ingenzi mu buzima bwacu, tubuharanire uyu munsi.”

                                    Ikipe y'umurenge wa Kagano na Nyabitekeri bari kumwe n'abayobozi

                                   Ikipe y'umurenge wa Kagano 

              Abitabiriye umukino bakurikiye ubutumwa bwa Visi Perezida wa Komisiyo Bwana Tuyizere Thaddée

Meya Mupenzi Narcisse ari kumwe na Visi Perezida wa Komisiyo Tuyizere Thaddée bajya gutangiza umupira


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->