Kumva kimwe imbonezamikurire n'imirire by'umwana muto, impamvu nyamukuru y'amahugurwa y'iminsi 5 yagenewe ibyiciro binyuranye
Kuri uyu wa 01 Ukuboza 2025, mu karere ka Nyamasheke hatangijwe amahugurwa y’iminsi itanu ku mbonezamikurire n’imirire y’abana bato. Ni amahugurwa yateguwe kubera ko hakiri byinshi byo gukosora no kuvugurura mu mikurire y’umwana muto, cyane cyane mu gihe hari ibimenyetso by’uko bamwe mu bana bakiri kwibasirwa n’igwingira n’imirire mibi bitera ingaruka z’igihe kirekire mu buzima bwabo n'igihugu.
Mu gihe intego z'igihugu n'akarere ari ugutegura ahazaza heza ku baturage bafite ubumenyi bwo soko y'iterambere, ibibazo by’imikurire y’abana mu karere ka Nyamasheke biracyagaragara, rimwe na rimwe ugasanga bigaragara no mu miryango ifite ubushobozi buringaniye. Ababyeyi bamwe ntibita ku bijyanye n’imirire ikwiye, abandi ugasanga badasobanukiwe uko umwana akura n’icyo akeneye mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ni muri urwo rwego, Akarere ka Nyamasheke ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imikurire y’Umwana (NCDA), katangije aya mahugurwa ahuriyemo abakozi baturutse ku karere, amavuriro, imirenge ndetse n’ibigo by’amashuri mu rwego rwo gufasha ibyiciro binyuranye kandi bifite aho bihuriye n'imikurire y'umwana muto kumva kimwe ibijyanye n'imbonezamikurire n'imirire ikwiye mu bana bato. Aha byitezwe ko abahuguwe bazabasha kumva neza ibikenewe mu mikurire y’umwana kandi bagahangana n’ibibazo by’imirire mibi bikigaragara mu miryango.
Abitabiriye amahugurwa bagaragaje ko akenshi bahura n’ababyeyi bafite abana babura intungamubiri z’ingenzi, cyangwa abana bitabwaho mu buryo budakwiriye mu minsi ya mbere y’ubuzima, ariko ugasanga nabo badafite ubumenyi buhagije bwatuma bagira icyo bafasha aba bana, bityo bakizera ko aya mahugurwa azabafasha gutahura ibibazo bishingiye ku mbonezamikurire n'imirire mibi bityo bakabasha kubibonera ibisubizo no gutanga inama ku babyeyi. Aba bakozi basobanuriwe ko icyuho cy’imikurire cyigaragaza hakiri kare, kigasigira umwana ibibazo n’intege nke mu mikurire y’ejo hazaza.
Akarere ka Nyamasheke, binyuze muri aya mahugurwa, byitezwe ko kazagabanya ibibazo by’imirire mibi kandi kagateza imbere ubuzima bw’umwana, kugira ngo buri mwana akure neza, yubake ubushobozi bwe bwose, kandi agire umusanzu mu iterambere ry’akarere n’igihugu.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…