Icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire cyatangirijwe mu karere ka Nyamasheke ku rwego rw'intara y'Iburengerazuba
Kuri uyu wa 25 Werurwe 2025 mu karere ka Nyamasheke hatangirijwe icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry'uburinganire.
Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yahaye ikaze abashyitsi barimo Guverineri w’intara y’Iburengerazuba n’abandi baturutse mu biro bishinzwe ubugenzuzi ku ihame ry’uburinganire (Gender Monitoring Office), inzego z’umutekano n’abandi, ashimira ubuyobozi ku rwego rw’igihugu n’intara y’Iburengerazuba ko batoranyije akarere ka Nyamasheke nk’akazatangirizwamo iki cyumweru. Yijeje umushyitsi mukuru n’abandi bayobozi bitabiriye itangizwa ry’iki cyumweru ko ubutumwa butangwa bugera ku bitabiriye n’abandi baturage b’akarere kandi bakazitabira gahunda ziteganyijwe mu rwego rwo kurushaho kwimakaza ihame ry’uburinganire.
Guverineri w’intara y’Iburengerazuba akaba n’umushyitsi mukuru muri ibi birori Bwana Ntibitura Jean Bosco, yavuze ko muri iki cyumweru hazibandwa ku bikorwa birimo kurwanya amakimbirane akigaragara mu miryango, kuganira n'inzego z'ibanze cyane cyane mu midugudu kugira ngo abayobozi bumve neza ihame ry’uburinganire mbere yo gufasha imiryango iri mu makimbirane, gufatanya n’inzego zikorana n’intara y’Iburengerazuba kugira ngo ihame ry’uburinganire rishinge imizi muri iyi Ntara,
kwandika abana cyane cyane abafite ba se batazwi n’ibindi.
Yasoje akangurira abaturage kurushaho gutanga amakuru ku ihohoterwa ryo mu ngo, ihohoterwa ry’abana n'abangavu muri rusange kugira ngo ababigiramo uruhare bakurikiranwe n'ubutabera. Ati: “Guhindura imyumvire bizatuma abaturage basobanukirwa n'ihame ry'uburinganire. Ndasaba abaturage kuzitabira ibiganiro bizatangwa muri iki cyumweru kugira ngo barusheho gusobanukirwa n'ihamwe ry’uburinganire.”
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…