Kwesa imihigo ni ubufatanye

photo name “Kugira ngo imihigo y'Akarere yeswe, birasaba gukorera hamwe ariko atarinukwiremamo amakipe”. Aya ni amwe mu magambo yagarutsweho na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Dr Ndabamenye Thelesphore ubwo yari ayoboye umuhango wo gusinya  Amasezerano y'Imihigo 2018-2019 hagati y’Ubuyobozi  bw’Akarere n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abahagarariye Abafatanyabikorwa n'Abayobozi b'Ibitaro kuri uyu wa  17 Nzeri 2018 Muri uyu muhango abasinye Imihigo bahawe umwanya bagaragariza imbaga yari iteraniye aho ibyikubiye mu masezerano y’imihigo banagaragaza ingamba bafite zo kuzamura imibereho y’abaturage ari ko kwesa imihigo nyako Niyonzima Jacque uhagarariye Abanyamabaga Nshingwabikorwa b’Imirenge ati “turabizeza ko ibikubiye muri iyi mihigo byose tuzabigeraho ndetse n’ibitari mu mihigo ariko bikorwa ku neza y’umuturage ntituza kubikora. Mu ijambo rye Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere Dr Ndabamenye Thelesphore, yibukije abasinye imihigo ko idashobora kugerwaho igihe cyose abantu batakoreye hamwe ngo banegere n’abaturage. Ati: nta bwo wavuga ngo uzesa imihigo abantu badakorera hamwe , ariko kdki gukorera hamwe nabyo si ukwiremamo amakipe ngo bamwe bajye hano abandi bajye hariya. Biradusaba gukoresha imbaraga tutizigamye kugira ngo tuve ku mwanya wa 17 Akarere kariho ku rwego rw’Igihugu…”. Muri uyu muhango abitabiriye bagaragarijwe imihigo y’Akarere ya 2018-2019, banafatira hamwe ingamba z’uko yazagerwaho ku bufatanye bwa bose. Biyemeje gukora ibishoboka kugira ngo umuturage amenyeshwe imihigo, uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ryayo n’ impinduka igira ku buzima bwe iyo igezweho. Uyu muhango wayobowe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere Dr NDABAMENYE Telesphore  wanitabiriwe n’abagize Inama Njyanama y’ Akarere, Abagize Inama y’Umutekano Itaguye y’Akarere, ba ES b’Imirenge n’Utugari, Ba Perezida b’Inama Njyanama z’Imirenge n’Abakozi bose b’Akarere bakorera ku Karere photo name photo name

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->