Kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutssi

Ku wa 07 Mata aba ari umunsi u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ku rwego rw'Akarere ka Nyamasheke, icyumweru cy'icyunamo ndetse n' minsi 100 yo Kwibuka byatangirijwe mu Murenge wa Macuba, Akagari ka Rugari Umudugudu wa Matyazo ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Hanika ruruhukiyemo abantu 8236 biganjemo abaguye kuri Kiriziya Gaturika ya Hanika n'abandi bavanywe hirya no hino mu byahoze ari Komini Gatare, Rwamatamu mu cyahoze ari Kibuye ndetse na bamwe bo mu cyari Kirambo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba  yongeye gusaba abitabiriye kutabiba urwango mu bana bato bakibyiruka no kubarinda ingengabitekerezo mbi kuko ari yo yaganishije u Rwanda mu icuraburindi rya jenoside yakorewe Abatutsi. Yasabye ko abantu bakwimika urukundo aho kubiba amacakubiri.

Habiyaremye yanakomoje ku bantu bakigaragarwaho n’Ingengabitekerezo ya jenoside avuga ko abona ari ibintu bidakwiye kugira umwanya mu mitima y’Abanyarwanda kuko nta soko igihari yo kuyivomaho.ati” ese koko ko abenshi mu bakoze jenoside bavuga ko bashutswe na Leta mbi, abakigaza Ingengabitekerezo ya jenoside ubu bashukwa n’iyihe Leta? Abantu bareke ibintu bidafite agaciro, dufatanye kubaka Igihugu”.

Perezida w'Umuryango IBUKA mu Karere Bagirishya Jean Marie Vianney yashimiye Leta uburyo yakomeje guherekeza abarokotse Jenoside muri iyi myaka 25 ishize bakaba bafatanyije n'abandi kubaka u Rwanda.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->