Litiro ibihumbi 49000 z’amavuta agenewe gahunda yo kugaburira abana ku mashiri (school feeding) yakiriwe mu karere.
Guhera ku wa 11 kugeza ku wa 12 Kanama 2025, mu Karere ka Nyamasheke hakomeje kwakirwa ibiribwa bigenewe gushyigikira gahunda yo kugaburira abanyeshuri ku mashuri izwi nka School Feeding.
Ku wa 11 Kanama 2025, akarere kakiriye amavuta yo guteka angana na litiro ibihumbi 49.000, azasaranganywa mu bigo by’amashuri bitandukanye biri mu karere. Aya mavuta aje yiyongera ku bindi biribwa biteganyijwe kwakirwa muri iyi minsi, byose bikazifashishwa mu kugaburira abana mu gihe cy’umwaka w’amashuri utaha.
Umuyobozi w’ishami ry’uburezi mu karere Bwana Habyarimana Emanuel atangaza ko ibi biribwa bizakomeza kwakirwa neza no kubungwabungwa, hagategurwa uburyo bigera ku mashuri bigenewe ku gihe, mu rwego rwo gutegura neza isubukurwa ry’amashuri rizaba mu minsi iri imbere.
Iyi gahunda igamije kongera ubushobozi bw’abanyeshuri mu myigire, kunoza imirire yabo no kugabanya ikibazo cy’umwanya abana batakaza bajya mu ngo iwabo gufungura, bityo ikazagira uruhare rukomeye mu guteza imbere ireme ry’uburezi mu karere.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…