Madamu Mukankusi Athanasie umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza yasabye abaturage kwirinda ibihano bibaza umubiri nk'inkoni ku bana babo

Mu nteko z'abaturage zo kuri uyu wa 19 Kanama 2025, Madamu mukankusi Athanasie, umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage yifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Macuba mu kagari ka Rugari baganira kuri gahunda za Leta zinyuranye, abasaba kwita ku burere bwiza bw'abana babarinda ibihano bibabaza umubiri nk'inkoni n'ibindi, abibutsa gutegura neza itangira ry'amashuri mu kwezi gutaha kandi asaba ababyeyi kujyana abana bose bujuje imyaka ku ishuri. 

Mu biganiro umuyobozi yagiranye n'abaturage byagarutse ku mpamvu z'inteko z'abaturage, abagaragariza ko inteko ari ishuri ry'umuturage, aho ahurira na bagenzi be n'ubuyobozi bakaganira kuri gahunda za Leta kandi hagafatwa n'ingamba ku hagaragara intege nke bityo abaturage n'ubuyobozi bakagira umurongo umwe mu myubakire y'igihugu.

Madamu Mukankusi Athanasie yagarutse ku nshingano z'ingenzi igihugu cyihaye ari zo ubumwe bw'abanyarwanda, gutekereza vuba kandi byagutse no kubazwa inshingano, abyubakiraho atanga impanuro kuri gahunda zinyuranye zirimo umutekano ari nawo nkingi ya mwamba igihugu gishingiraho ibindi bikorwa byose. 

Ku ngongo y'umutekano, umuyobozi wa Polisi y'igihugu mu karere ka Nyamasheke DPC Ngonga yasabye abaturage kurushaho kubungabunga umutekano, abakangurira kwitabira irondo no gukumira ubujura bw'amatungo bumaze iminsi bugaragara, abasaba gusigasira ituze ry'umuryango kuko umuryango utuje ari isoko y'iterambere, abasaba kandi gucika ku ikoreshwa ry'imitego itemewe ikoreshwa mu burobyi by'umwihariko abaturage b'akagari ka Rugari gakora ku kiyaga cya Kivu n'abandi bo mu bindi bice bakora uburobyi, bose abakangurira gukoresha imitego yemewe. 

Madamu Mukankusi yagarutse kandi ku isuku n'isukura n'ibibazo bibangamiye abaturage muri rusange, agaragaza ko bidakwiye kumva hari umuturage udafite ubwiherero bwujuje ibisabwa, akangurira abaturage guharanira kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa. 

Muri iyi nteko nk'urubuga rwo gusangira ijambo n'abaturage kandi, umuyobozi yakiriye ibibazo by'abaturage afatanya n'urwego rw'umurenge n'akagari kubisubiza, ibitahise bibonerwa ibisubizo nk'ubufasha bwasabwe akarere ngo hasimburwe igisenge cy'akagari gishaje, umuyobozi yijeje ko akarere kagiye kubishyira mu byo kazafatanya n'abaturage kubonera ibisubizo.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->