Mbyayingabo Athnase : Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere mushya

kuri uyu wa 16 Mutarama 2019, mu cyumba cy’inama cy’ Akarere habereye Umuhango w’ihererrekanyabubasha hagati y’ Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Imirimo Rusange Niyibizi Ntabyera Hubert wari umaze iminsi akora nk’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Akarere na Bwana Mbyayingabo Athanase watsindiye uyu mwanya. Umuyobozi w’Akarere Kamali Aimé Fabien wayoboye uyu muhango yashimiye Bwana Niyibizi wari umaze amezi atandatu arengaho iminsi mike afatanya izi nshino zose ariko ntihagire igipfa anifuriza ishya n’ihirwe Bwana Mbyayingabo mu nshingano nshya ahahwe. Mbyayingabo wabaye Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Akarere mushya ni muntu ki? Mbyayingabo Athnase w’imyaka 33 y’amavuko yavukiye mu Murenge wa Giheke Akarere ka Rusizi. Amashuri abanza yayize kri Ribanza rya Isha, Icyiciro Rusange cy’Amashuri yisumbuye yacyize ku Ishuri Ryisumbuye rya Sumba mu Karere ka Nyamagabe, asoreza mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gihundwe mu Ishami ry’Ibaruramari. Kaminuza yayize mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda mu ishami ry’Ubukungu. Kuva mu 2015 kugeza ubu ari kwiga muri Kaminuza ya “Mount Kenya” mu gashami k’Imari (Masters in Finance) Mbyayingabo arubatse, afite umugore n’umwana umwe. Mbyayingabo yarakoze imirimo itandukanye: 2011-2014 : Umugenzuzi w’ Ibigo by’ Imari Biciriritse muri Banki Nkuru y’u Rwanda 2014-2018 Ukwakira : Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rusatira mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ukwakira 2018-Mutarama 2019 : Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Gishamvu mu karere ka Huye Mbyayingabo yagiye agirirwa icyizere mu bihe bitandukanye harimo no kuyobora Ihuriro ry’Abanyeshuri bakomoka mu Karere ka Rusizi bigaga muri Kaminuza y’ u Rwanda mu mwaka wa 2009

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->