Meya Mupenzi Narcisse yakanguriye abaturage guca ukubiri n'ingeso z'ubuharike, ubushoreke n'ubusambanyi kugira ngo bagire umuryango utekanye kandi uteye imbere
Mu nteko z'abaturage zabaye kuri uyu wa 22 Nyakanga 2025, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Kagano mu kagari ka Gako.
Mu biganiro umuyobozi yagiranye n'abaturage, yibanze ku mibanire myiza mu miryango, asaba abaturage kurera neza abana babo kandi bakirinda ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge no gusesagura umutungo w'urugo.
Kuri iyi ngingo yanenze abagabo abata ingo bakaziharira abagore, abashishikariza gufatanya n'abo bashakanye kugira ngo babashe kwiteza imbere kandi n'abana babo bagire uburere bwiza.
Umuyobozi w'akarere yasabye abaturage kwirinda ingeso mbi zifite uruhare mu isenyuka ry'umuryango zirimo ubushoreke, ubuharike n'ubusambanyi, kuko iyo urebye usanga ari zo zihishe inyuma y'ibibazo hafi ya byose bigeza ku makimbirane mu miryango, n'uburere budahamye bw'abana.
Umuyobozi w'akarere yagarutse ku kibazo cy'isuku, ashima abaturage ko basa neza, ariko abashishikariza kunoza isuku yo mu ngo bagira ubwiherero bukoze neza kandi bwujuje ibisabwa. Aha yasabye ubufatanye bw'abaturage, asaba ko n'abanyantege nke abaturage bakwishyira hamwe bakabafasha.
Inteko y'abaturage yasojwe umuyobozi yakira ibibazo n'i itekerezo by'abaturage.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…