Meya Mupenzi Narcisse yakanguriye abaturage guca ukubiri n'ingeso z'ubuharike, ubushoreke n'ubusambanyi kugira ngo bagire umuryango utekanye kandi uteye imbere

Mu nteko z'abaturage zabaye kuri uyu wa 22 Nyakanga 2025, Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Kagano mu kagari ka Gako. 

Mu biganiro umuyobozi yagiranye n'abaturage, yibanze ku mibanire myiza mu miryango, asaba abaturage kurera neza abana babo kandi bakirinda ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge no gusesagura umutungo w'urugo. 

Kuri iyi ngingo yanenze abagabo abata ingo bakaziharira abagore, abashishikariza gufatanya n'abo bashakanye kugira ngo babashe kwiteza imbere kandi n'abana babo bagire uburere bwiza. 

Umuyobozi w'akarere yasabye abaturage kwirinda ingeso mbi zifite uruhare mu isenyuka ry'umuryango zirimo ubushoreke, ubuharike n'ubusambanyi, kuko iyo urebye usanga ari zo zihishe inyuma y'ibibazo hafi ya byose bigeza ku makimbirane mu miryango, n'uburere budahamye bw'abana. 

Umuyobozi w'akarere yagarutse ku kibazo cy'isuku, ashima abaturage ko basa neza, ariko abashishikariza kunoza isuku yo mu ngo bagira ubwiherero bukoze neza kandi bwujuje ibisabwa. Aha yasabye ubufatanye bw'abaturage, asaba ko n'abanyantege nke abaturage bakwishyira hamwe bakabafasha. 

Inteko y'abaturage yasojwe umuyobozi yakira ibibazo n'i itekerezo by'abaturage. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->