"Ubwitabire bwanyu butuma umuntu ahora yifuza gukorana umuganda namwe": Meya Mupenzi Narcisse ubwo yaganiraga n'abaturage b'akagari ka Ntendezi nyuma y'umuganda
Umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse ari kumwe na bamwe mu bagize Komite y'umutekano y'akarere itaguye bitabiriye umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2025, aho bifatanyije n'abaturage bo mu kagari ka Ntendezi ho mu murenge wa Ruharambuga.
Umuganda wakozwe none ku ntera ya kilometero imwe na metero magana atatu (km1,3) wibanze ku bikorwa byo kubungabunga umuhanda Giticyinyoni-Cyapa aho abitabiriye umuganda basibuye imiyoboro y'amazi, basiba ibinogo kandi bakora n'isuku mu muhanda n'inkengero zawo baharura ibyatsi.
Uyu muganda kandi waranzwe n'ubwitabire bw'ingeri zose z'abaturage mu kagari ka Ntendezi harimo urubyiruko, abari n'abategarugori n'abagabo, bose bakaba bitabiriye ku buryo bushimishije. Umuyobozi w'akarere Bwana Mupenzi Narcisse yashimiye abaturage kuba bitabiriye ari benshi, ati: "Ubwitabire bwanyu butuma umuntu ahora yifuza gukorana umuganda namwe."
Mu biganiro abayobozi bagiranye n'abaturage nyuma y'umuganda byagarutse ku gukomeza ubufatanye mu kubungabunga mutekano, gukomeza kwitabira ibikorwa byo Kwibuka31 jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bakangurirwa kandi kurushaho kwita ku isuku n'isukura no kwirinda ibiza cyane cyane muri iki gihe cy'imvura.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…