Meya Mupenzi Narcisse yavuze ko urwibutso rwa jenoside rwa Kirimbi ruri mu zitazimurwa kubera amateka yihariye ya jenoside yakorewe abatutsi muri aka gace

Mu kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 31, umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yavuze ko urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kirimbi ruri mu nzibutso zitazimurwa kubera amateka yihariye ya jenoside yakorewe abatutsi muri aka gace. 

Umuyobozi w’akarere yabigarutseho mu ijambo ry’ihumure no gufata mu mugongo abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’imiryango yashyinguye mu cyubahiro. Yavuze ko jenoside yakorewe abatutsi muri aka gace yakoranywe ubugome ndengakamere, bityo akarere kakaba kazashaka ubushobozi bwo kuvugurura  uru rwibutso ruruhukiyemo imibiri y’abatutsi igera ku 7040. 

Bwana Mupenzi Narcisse yahumurije abacitse ku icumu abizeza ko hari imbaraga zituruka ku miyoborere myiza kandi izo mbaraga zikaba ziteguye gukora ibishoboka kugira ngo bagire ubuzima bwiza. 

Agaruka ku ngengabitekerezo ya Jenoside, yavuze ko hagomba gukoreshwa imbaraga abantu babona n’izo batabona kugira ngo ingengabitekerezo ya Jenoside irandurwe burundu. Yagaragaje ko izo mbaraga zivomwa mu ngufu zahagaritse jenoside yakorewe abatutsi n’ igihugu cyiza gifite ubuyobozi bwiza bushyira umuturage ku isonga. 

Yasoje asaba urubyiruko kutarebera ahubwo rugaharanira ko ibyabaye bitazongera. Ati: “Turasabwa buri wese ko yaharanira kubaka ubumwe bw'abanyarwanda n'ubudaheranwa. Buri wese rero nahitemo kudaheranwa kuko bizatuma atekereza agatera imbere. Rubyiruko mufite ingufu nyinshi zo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane ikwirakwizwa hifashishijwe ikoranabuhanga.” 

“Twibuke twiyubaka”

Kirimbi-Kwibuka31 mu mafoto


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->