Meya Mupenzi Narcisse yibukije ko urugendo rwo kwibohora rugikomeje, asaba abashoramari kurebera ku bamaze gushora imari mu isantire ya Tyazo

Kuri uyu wa 04 Nyakanga 2025 ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru y'imyaka 31 yo kwibohora, mu karere ka Nyamasheke ibirori byo kwizihiza isabujuru yo kwibohora ku nshuro ya 31 byabereye mu midugudu yose igize akarere. 

Ubuyobozi bw'akarere bwifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Kanjongo mu kagari ka Kibogora, umudugudu wa Nyagacaca. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Kanjongo Bwana Cyimana K. Juvenal yashimiye ubuyobozi bw'akarere kuba bwaje kwifatanya n'abaturage bo muri uyu murenge, ashima kandi gahunda zinyuranye z'iterambere akarere gafashamo uyu murenge. 

Yagaragaje ko mu rugendo rwo kwibohora umurenge wa Kanjongo wakataje muri gahunda zinyuranye za Leta, by'umwihariko agaragaza isantire ya Tyazo nk'ikimenyetso gishimangira ko kwibohora nyako bigaragarira muri ibyo bikorwa by'iterambere. 

Umuturage watanze ubuhamya ku byo yigejejeho mu rugendo rwo kwibohora mu iterambere Bwana  Nderekanye Dominique yavuze ko yujuje inyubako y'igorofa mu isantire ya Tyazo kandi we n'abandi bashoramari bakaba bakomeje intambwe ijya mbere mu rugamba rw'iterambere. 

Umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yashimiye abaturage n'abandi bashyitsi bitabiriye ibi birori, ashimira ingabo zahoze ari iza RPA zabohoye u Rwanda zikanahagarika jenoside yakorerwaga abatutsi zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Yasabye abaturage kutirara ngo bumve ko urugendo rwo kwibohora rwarangiye, abasaba gukomeza gukora cyane no kwigira ku bakoze ibikorwa by'indashyikirwa kugira ngo bakomeze gutanga umusanzu mu iterambere ry'igihugu by'umwihariko akarere ka Nyamasheke. 


Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->