Meya Mupenzi Narcisse yijeje abacururiza mu isantire ya Mugonero ko akarere kari gushaka uburyo isoko nyambukiranyamipaka rya Mugonero ryakongera gufungurwa vuba

Bwana Mupennzi Narcisse ubwo yaganiraga n’abaturage b’umurenge wa Mahembe mu kagari ka Kagarama umudugudu wa Gabiro, yijeje abacururiza mu isantire ya Mugonero ko ikibazo cy’isoko nyambukiranyamipaka rya Mugonero akarere kakizi, kandi kakaba kari gukorana n’inzego bireba kugira ngo iri soko ryongere rifungure. 

Asobanura ikibazo cyatumye iri soko rifungwa yavuze ko amwe mu masoko nyambukiranyamipaka mu karere yabaye afunzwe kugira ngo habanze gushyirwaho uburyo buhamye bwo kuyakurikirana cyane cyane mu rwego rwo kumenya neza ibyinjiye n’ibyasohotse mu gihugu.

Yababwiye ko akarere kari gukorana n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro “Rwanda Revenue Authority”, kugira ngo hashakwe abakozi b’iki kigo bazajya bakurikirana imikorere y’aya masoko mu rwego rwo gukurikiza imikorere iranga amasoko nyambukiranyamipaka. Kuri ubu, isoko nyambukiranyamipaka rya Rugari ni ryo riri gukora neza nyuma y’aho ritangiye gukurikiranwa n’abakozi b’ikigo cy’igihugu cy'imisoro n'amahoro, n'andi masoko hakaba hateganywa ko yacungwa mu buryo bumwe. 

Umuyobozi w’akarere kandi yashishikarije abitabiriye inteko y’abaturage kurushaho kunoza isuku ku mubiri no mu ngo zabo, by’umwihariko abasaba kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa. Yasabye kandi abacuruzi cyane cyane abafite utubari n’abacuruza ibyo kurya muri rusange, kugira isuku no kwirinda urugomo mu tubari, by’umwihariko asaba abafite utubari kwita ku mutekano watwo, kuko akabari kazagaragaramo ibibazo by’umutekano muke kazafungwa. 

Yasoje asaba abitabiriye inteko gukomeza gusigasira ubumwe bw’abanyarwanda birinda icyo ari cyo cyose cyaganisha ku macakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside. Yakanguriye abafunguwe bari barahamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi kwitabira inteko z’abaturage kuko ari urubuga rubafasha gukira ipfunwe, kwisanga mu muryango nyarwanda no kwiyunga by’ukuri n’abo bahemukiye. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->