Meya Mupenzi Narcisse yitabiriye inama y'inteko rusange isanzwe y'ihuriro JADF Jyambere Nyamasheke ashima uruhare rwabo mu bikorwa by'iterambere n'imibereho myiza
Kuri uyu wa 31 Kanama 2025 Meya Mupenzi Narcisse yitabiriye inama y'inteko rusange isanzwe y'ihuriro JADF Jyambere Nyamasheke ashima uruhare rwabo mu bikorwa by'iterambere n'imibereho myiza.
Umuyobozi w'akarere mu ijambo ritangiza inama yashimiye abafatanyabikorwa b'akarere, agaragaza ko uruhare rwabo ari ingenzi mu bikorwa binyuranye by'akarere cyane cyane ibijyanye n'iterambere ry'akarere n'imibereho myiza y'abaturage.
Muri iyi nama y'ingenzi, abafatanyabikorwa bayitabiriye baganiriye ku ngingo zinyuranye zirimo kurebera hamwe igikorwa cy'imurikabikorwa n'imurikagurisha biteganyijwe mu mpera za Kanama 2025, kuri iyi ngingo abafatabyabikorwa bakaba biyemeje gufatanya kugira ngo iki gikorwa kizagende neza.
Bamurikiwe kandi imihigo y'akarere umwaka wa 2025-2026, buri mufatanyabikorwa asabwa gutegura gahunda y'umwaka ashingiye ku bikorwa biteganyijwe mu mihigo y'akarere, kugira ngo ibikorwa byabo by'umwaka 2025-2026 bizagendere ku mirongo migari ikubiye mu mihigo bamurikiwe.
Muri iyi nama kandi hakiriwe abafatanyabikorwa bashya b'akarere, bashimirwa ko bahisemo kuza gufatanya n'akarere ka Nyamasheke mu iterambere n'imibereho myiza y'umuturage.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…