Meya Mupenzi Narcisse yihanganishije kandi akomeza imiryango yaburiye abayo ahukwakwa urugomero rwa Nyirahindwe ya I

Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 09 Nzeri 2025, mu Murenge wa Cyato, Akagari ka Bizenga, habereye impanuka ikomeye ku rugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirahindwe I ruri kubakwa, ihitana abantu umunani abandi icyenda barakomereka.

Inkuru y’iyi mpanuka imaze kugera ku buyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, Umuyobozi w’Akarere, Bwana Mupenzi Narcisse, hamwe n’abagize Komite y’Umutekano itaguye y’Akarere, bahise bihutira kugera ahabereye impanuka mu rwego rwo gutanga ubutabazi no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ibikorwa by’ubutabazi.

Iyi mpanuka yabaye ahagana mu masaha ya saa yine n'igice za mu gitondo, ubwo urukuta rw'amabuye rwagwiraga abakozi bari mu mirimo kuri uru rugomero rw'amashanyarazi ruri kubakwa na kompanyi ya DNG-RWANDA, abagera ku munani bahita bahasiga ubuzima, mu gihe icyenda bakomeretse n'undi 1 wagize ibibazo by'ihungabana bose (abakomeretse n'uwahungabanye) bakaba bajyanywe kuvurirwa ku bitaro byo ku rwego rwa 2 byigisha bya Kibogora. 

Mu butumwa bwe, Meya Mupenzi Narcisse yihanganishije kandi akomeza imiryango yabuze abayo ndetse anahumuriza abakomeretse n’imiryango yabo, yizeza ko Akarere gafatanyije n’izindi nzego z’ubuyobozi kazakomeza kubaba hafi muri ibi bihe bikomeye.

Yagize ati:
“Iyi ni inkuru y’inshamugongo ku Karere kacu. Turihanganisha imiryango yabuze ababo, tubizeza ko akarere n'izindi nzego z'ubuyobozi dukomeza kubaba hafi muri ibi bihe bitoroshye." 

Ubuyobozi bw’Akarere bwongeye gusaba abaturage kuba hamwe n'imiryango yabuze abayo bakabatabara kandi bakabafata mu mugongo. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->