Minisiteri y’Umuco na Siporo yafatanyija n’Akarere ka Nyamasheke muri gahunda ya “Siporo ya bose”

Biramenyerewe ko buri wa gatanu abakozi ba Leta bose bagenerwa amasaha abiri ya siporo yitwa iya bose ariko kandi binagenwa n’Iteka rya Ministiri w’Intebe. Muri “Siporo ya Bose” yo kuri uyu wa gatanu tariki ya 06/05/2016, intumwa za Minisiteri y’Umuco na siporo zari zirangajwe imbere n’ Umuyobozi w’Ishami rya Siporo muri Ministeri y’Umuco na Siporo  Bwana Emmanuel BUGINGO zifatanyije n’Abakozi b’Akarere ka Nyanasheke bakorera ku kicaro cy’Akarere ndetse n’abo mu Murenge wa Kagano ari na wo Akarere kubatsemo bakora siporo ya bose yatangijwe no kwiruka bava ku biro by’Akarere berekeza ku Rwesero ahari ikigo cy’Urubyiruko ahatangiwe ibiganiro kuri gahunda ya siporo kuri bose dore ko hari n’Abaturage batuye muri uyu Murenge wa Kagano. Uwari uhagarariye itsinda ry’Intumwa za Ministeri y’Umuco na Sport Bwana Emmanuel BUGINGO yibukije abari aho impamvu yo gukora siporo. Yibukije abaturage ko siporo atari iy’Abantu bamwe gusa ahubwo ko bose ibareba. Yagize ati “siporo si iya ba bandi muvuga ngo barahaze, si n’iy’abize gusa, ahubwo twese iratureba”. Yanaboneyeho kwibutsa abikorera ko atari gahnda y’Abakorera Leta gusa ahubwo ko nabo bakwiye kuyikangukira kuko ifitiye umumaro munini amagara yacu Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imiereho Myiza y’Abaturage unafite Siporo mu nshingano ze Madame MUKAMANA Claudette, yashimiye Minisiteri y’Umuco na siporo uburyo idahwema kubazirikana ikaba yanifatanyije na bo uyu munsi nawe aboneraho kwibutsa abaturage ko bakwiye gukora Imyitozo Ngororamubiri ngo bazabashe kuramba umuntu ntasaze imburagihe. Yanaboneyeho kandi gusaba Minisiteri y’Umuco na Siporo kurushaho kwita kuri siporo annifuza ko bakomeza ubuvugizi hakaboneka ibikoresho bihagije byangombwa. Gahunda yasojwe n’Umukino w’Intoki (Volleyball) wahuje Ikipe y’Abakozi b’Akarere n’Ikipe y’Ikigo cy’Urubyiruko aho umukino warangiye Ikipe y’Akarere yegukanye intsinzi y’Amaseti 2/1. Hanakinwe kandi umukino Umukino wa Jim Tonic.       TUYIZERE Jacques Public Relations, Media and Communication Officer

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->