Minisitiri Dr Jean Damascene Bizimana yasabye abakuze kwitandukanya n'ingengabitekerezo ya Jenoside mu rwego rwo kwirinda guhemukira abana babo

Ni amagambo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr Bizimana Jean Damascene yagarutseho mu mbwirwaruhame yagejeje ku baturage b'akarere ka Nyamasheke na Rusizi mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 kuri uyu wa 29 Kamena 2025 ahibukwaga ku rwego rw'imirenge itatu ari yo Bushenge, Ruharambuga n'umurenge wa Giheke ho mu karere ka Rusizi. Muri iki gikorwa cyo kwibuka kandi hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 31 irimo imibiri 30 yimuwe mu rwibutso rwa jenoside rwa Muyove, n'umubiri umwe wabonetse mu kagari ka Kagatamu mu murenge wa Bushenge. 

Mu butumwa bw'ikaze bwatanzwe n'umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse yashimiye abaje kwifatanya n'akarere ka Nyamasheke na Rusizi kwibuka, avuga ko kwibuka ari umwanya wo kongera gutekereza ku mateka y'ubumwe bw'abanyarwanda igihe bwari bugikomeye no mu gihe bwatakaye ari na yo ntwaro yakoreshejwe mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi. Yakomeje avuga ko mu masomo abaje kwibuka bakwiye gukura mu butumwa buza gutangwa, harimo kongera gutekereza ku butwari bw'ingabo zahoze ari iza RPA zitanze zikanyura inzira y'inzitane yo kubohora abanyarwanda ndetse urwo rugamba rukomeye zikaza no kuruhuza n'urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi. Yakanguriye uwo ari we wese waba azi ahari imibiri y'abatutsi bazize Jenoside yakorewe abatutsi iherereye kuyerekana kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, yibutsa ko gutanga ayo makuru nta cyaha kirimo. 

Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Gashirabwoba rwari rusanzwe ruruhukiyemo imibiri y'abatutsi bazize Jenoside igera ku bihumbi makumyabiri n'ijana na mirongo irindwi n'ine 20174 uyu munsi hakaba hiyongereyeho imibiri mirongo itatu n'umwe yashyinguwe mu cyubahiro. 

Mu butumwa bwa Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascene bwibanze ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, yagarutse ku mateka yaranze igihugu mbere y'ubukoloni n'uko ubakoloni bagize uruhare mu gutandukanya abanyarwanda bijyana ku itegurwa rya Jenoside kuva kuri repubulika ya mbere n'iya kabiri yateguye kandi igashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe abatutsi. Yagaragaje ingero zinyuranye zerekana uko ingengabitekerezo ya Jenoside yagiye ihererekanywa mu miryango, asoza asaba abakuze kwitandukanya n'ingengabitekerezo ya Jenoside kuko kutitandukanya na yo baba bagirira nabi abana babo kandi ari bo Rwanda rw'ejo. 

"Twibuke Twiyubaka"


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->