Minisitiri Prof Shyaka Anastase: Mwitege Nyamasheke mu minsi mike

Ubwo Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’ Igihugu akanaba Imoni ya Guverinoma mu Karere ka Nyamasheke Prof Shyaka Anastase yagiriraga uruzinduko rw’ akazi mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 01 Ukuboza 2020 yakoranye inama n’ abayobozi batandukanye guhera ku rwego rw’ Isibo maze agaragaza uko abona Nyamasheke ihagaze mu ruhando rw’ utundi turere 29 tugize Igihugu.

Minisitiri yagaragaje ko abona Nyamasheke imaze gutera intambwe ishimishije mu kuzamura imibereho myiza y’ Umuturage no kwesa imihigo kuko ubu Nyamasheke ari yo irongoye utundi turere two mu Ntara y’ Iburengerazuba ikanaza ku mwanya wa 6 mu Gihugu hose.

Minisitiri kdi yasabye abitabiriye inama kudakura mu ruge maze bakongera ikibatsi bagakomeza kubyaza umusaruro amahirwe bafite yarimo kugira Ikiyaga cya Kivu n’ Ishyamba rya Nyungwe ku rundi ruhande, icyayi kihahingwa na kawa, hiyongeraho n’ Umuhanda wa Kaburimbo worohereza Akarere guhahirana n’ ibindi bice by’ Igihugu ndetse n’ amahanga.

Prof Shyaka yakomoje ku mwanya wa 1 Akarere ka Nyamasheke kamazeho iminsi mu Muhigo wa Ejo Heza, maze avuga ko ari ikimenyetso cy’ ibishoboka kandi ko mu minsi mike Nyamasheke iraba iri ku isongo no mu bindi.

Ibi byakomeje gushimangirwa  n’ Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’ Igihugu Wungirije Ushinzwe Ibikorwa CP Felix Namuhoranye na we wemeza ko Akarere a Nyamasheke gakataje kandi ko n’ umwanya wa mbere kawugeraho ukurikije uburyo abantu barigukora. Yavuze ko mu Mutekano ubu Nyamasheke ihagaze neza ariko abasaba kutirara kuko bari ku nkiko z’ Igihugu.

Umuyobozi w’ Akarere Mukamasabo Appolonie atangaza ko ikintu bimirije imbere ari ukuzamura imibereho myiza y’ umuturage kandi ko nta shiti iyi ntego bazayigeraho mu bufatanye bwa bose


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->