Minisitiri w' Uburezi yagendereye Akarere
Minisitiri w’ Uburezi Dr Uwamariya Valentine yagendereye Akarere ka Nyamasheke aho ari gusura bimwe mu bigo by’ amashuri harebwa kuri gahunda zigamije guteza imbere imyigire n’ imyigishirize.
Yasuye ibigo by' amashuri 3 :
1. Ishuri Nderabarezi rya Mwezi riri mu Murenge wa Karengera
2. Ishuri ry’ Ubuhinzi n’ Ubworozi rya Ntendezi riri kwigamo abanyeshuri 680 bari mu mashami 3: Ubuhinzi, Ubworozi n’ Icungamutungo
3. Ishuri Ribanza ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta rya Ntendezi riri mu Murenge wa Ruharambuga ryigamo abana 1055
Iri shuri rifite umwihariko wo kugira abanyeshuri bafite ubumuga butandukanye barimo n' abatumva ntibanavuge bigana na bagenzi babo bagafashwa n'abarezi bahugurwe ururimi rw' amarenga.
Aho yageze, yatemberejwe ikigo asura ibice bitandukanye anagirana ikiganiro n' Ubuyobozi bw' Ishuri n' Abarezi.


Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…