Minisitiri w’intebe arashimangira akamaro k’ Urugo Mbonezamikurire
Mu mu ruzinduko rw'akazi yakoreraga mu Karere ka Nyamasheke kuri uyu wa 12 Gashyantare 2019, Minisitiri w'Intebe, Dr. Edouard Ngirente na bamwe mu bagize Guverinoma n’abandi bayobozi bakuru b’Ibigo bya Leta, yanasuye urugo mbonezamikurure rwo mu Mudugudu wa Mutusa wo mu kagari ka Rwesero Umurenge wa Kagano.
Ubwo yasuraga uru rugo, Minisitiri w'Intebe yashimangiye ko abana bakwiye kwitabwaho bahabwa indyo yuzuye ibafasha gukura neza mu buryo bwose yaba ku mubiri no mu bwenge. Minisitiri w’Intebe yanashishikarije ababyeyi kwitabira uru rugo ndetse anabasaba ko bitajya birangirira aha ahubwo ko n’iwabo mu ngo bazirikana ko abana ari bo Rwanda rw’Ejo.
Minisitiri w'Intebe n’abandi bayobozi bakuru barikumwe na we, bahaye abana bari muri uru rugo ibiryo , amata n’imbuto bashimangira ko ari ishingiro ry’imikurire myiza.
Uretse uru rugo rwasuwe Minisitiri w’Intebe yanasuye Ikigo Nderabuzima cya Hanika, Igishanga gihingwamo Umuceri cya Kamiranzovu n'ubwanikiro, Ishuro rya St Jean Bosco Shara.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…