Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu yifatanyije n’Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke mu Gikorwa cyo kwibuka30 jenoside yakorewe abatutsi 1994
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano mboneragihugu Hon.Dr BIZIMANA Jean Damascene akaba n’imboni ya Guverinoma y’Akarere ka Nyamasheke yifatanyije n’aka karere mu Kwibuka30 Jenoside yakorewe abatutsi 1994 mu karere ka Nyamasheke mu mirenge ya Ruharambuga na Bushenge ndetse n’Umurenge wa Giheke wo mu Karere ka Rusizi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage batuye iyo mirenge.

Mu kiganiro cye, yerekanye irondabwoko rya Leta ryimitswe n’Abakoloni na PARMEHUTU, uko byakozwe muri Cyangugu hagati ya 1960-1963 ubwo muri Cyangugu hishwe Abatutsi kuri Noheli i Mururu, Kamembe, Nyamasheke, Shangi, Mibilizi n’ahandi benshi muri bo bakicirwa muri Nyungwe. Yerekanye ubutwari bwa Padiri Henri Bazot wabaga i Nyamasheke mu kubatabariza no kwamagana uruhare rwa Perefe Pascal Ngirabatware n’abandi bategetsi ba Cyangugu.

Yasobanuye itegurwa n’ikorwa rya Jenoside muri Cyangugu hifashishijwe icyiswe “défense civile” y’abanya-Cyangugu barangajwe imbere na Perefe Emmanuel Bagambiki, abayobozi b’inganda za CIMERWA Marcel Sebatware, urwa Shagasha, Sonafruits.
Yagaragaje kandi uruhare rw’abasirikare, jandarumori, n’Interahamwe nkuru zirimo Yussuf Munyakazi, Edouard Bandetse, Bareberaho Bantari Ripa, Sewabeza Jean Pierre, Gerard Terebura, Theodore Munyangabe, Emmanuel Kamonyo n’abandi, muri iyo “défense civile”.Yerekanye imiterere y’ipfobya rya Jenoside n’ibikorwa bibi bigamije kuyobya abaturage bikwizwa n’abakomeje kwimika ingengabitekerezo ya jenoside, asaba abaturage kuba maso bagakomeza kwizera ubuyobozi bwabo no kwirinda icyabatanya tugakomeza twese kubaka u Rwanda rwa twese.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…