Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yasuye Intore zitorezwa mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 07 Ukuboza  2016 Minisitri Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Francis KABONEKA yatangiye uruzinduko rwe rw’akazi rw’iminsi ibiri azasoza ku wa 08 Ukuboza 2016 aho agomba kuganira n’intore zose zirigutorezwa ku masite ane yo mu Karere ka Nyamasheke.

 

Ibiganiro yabitangiriye kuri Site y’Urwunge rw’Amashuri Umucyo rwa Karengera aho yaganiriye n’Intore zisaga 922 zarangwaga n’ibyishimo byinshi kubera uburyo zabonye zitaweho. Intore zatangiye zivuga imyato Nyakubahwa Perezida wa Repubulika kubera ibyiza ntagereranywa yagejeje ku Banyarwanda muri Rusange n’abaturage ba Nyamasheke by’Umwihariko birimo ,imihanda, amashanyarazi, uburezi kuri bose, gahunda ya girinka, n’izindi gahunda nyinshi ziteza Umunyarwanda imbere. Mu kiganiro yahaye Intore, Ministeri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Bwana Francis KABONEKA yabibukije inshingano zabo nk’abantu batowe n’abaturage abasaba kudatesha agaciro icyizere bagiriwe. Yababwiye ko icyo bakora cyose kidashingiye ku rukundo bakunda abaturage byaba ari imfabusa. Yagize ati “nta kintu cyiza nko kugirirwa icyizere n’abaturage, mugomba kubakunda, mukababazwa n’uko bababaye mugera ikirenge mu cy’Intore izirusha intambwe”. Minisitiri yibukije komite nyobozi y’umudugudu ko ubuyobozi bw’umudugudu atari ubw’umuntu umwe gusa ahubwo ko abantu bose bakwiye gusenyera umugozi umwe. Yabasabye ko nyuma y’iri torero bavamo ari ibyaremwe bishya maze bakemera kuba abagaragu b’ababatoye kugira ngo babone umusaruro. Yabasabye kwandika amateka ko bakuye Akarere ka Nyamasheke mu bukene bakakazamura. Nyuma y’ijambo rya Nyakubahwa Minisitiri, Intore zahawe umwanya maze zemerera mu maso ye ko impanuro n’inyigisho bazakura mu itorero zitazaba imfabusa maze bamwizeza ko bagiye gukora iyo bwabaga bakazahura Akarere ka Nyamasheke maze bagafasha Intore izirusha intambwe kuyobora neza no gukunda Abanyarwanda. Uruzinduko rwakomereje kuri site ya GS St Joseph Nyamasheke bikaba biteganyijwe ko umunsi w’ejo ruzakomereza ku yandi masite  abiri asigaye ya EAV NTENDEZI na E.S GAFUNZO.     TUYIZERE Jacques Public Realtions Media and Communication Officer

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->