Mu igororero rya Nyamasheke: Meya yagiranye ikiganiro n’abagororwa bahamwe n'ibyaha bya Jenoside bari hafi gusoza ibihano

Mu rwego rwo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, Meya w’Akarere ka Nyamasheke, Bwana Mupenzi Narcisse, yatangaje ikiganiro ku bagororwa bahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bari hafi gusoza ibihano, ku Igororero rya Nyamasheke.

Aba bagororwa bagera kuri 607 baturutse hirya no hino mu magororero y’igihugu bahurijwe ku Igororero rya Nyamasheke kugira ngo bategurwe gusubira mu miryango yabo ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange. Bahabwa ibiganiro binyuranye bigamije kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, iyi ikaba ari gahunda yashyizweho na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE). Muri bo harimo 20 bakomoka mu Karere ka Nyamasheke.

Meya Mupenzi mu kiganiro cye yagarutse ku isura y’inzego z’ibanze n’ukuntu zubatse, asobanura icyerekezo cy’igihugu mu rugendo rw’iterambere rirambye, ndetse anagaragaza uburyo serivisi zigezwa ku baturage mu rwego rwo kwegera buri wese.

Yibukije kandi ko ubuyobozi bwegerejwe abaturage ari urufunguzo rwo kwihutisha iterambere no kwimakaza imiyoborere ishingiye ku baturage. Yabasabye ko, mu gihe bazaba barangije ibihano byabo bagasubira mu miryango, bazaba inkingi mu kubaka Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, bagafatanya n’abandi mu kubaka igihugu cyunze ubumwe kandi gitera imbere.

Mu gusoza ikiganiro, abagororwa bahawe umwanya wo kubaza ibibazo no kugaragaza ibitekerezo, maze Meya abaha ibisubizo abibutsa ko Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ari byo shingiro ry’iterambere ry’igihugu.


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->