Mu igororero ry'inyamasheke hatangijwe ibiganiro ku Bumwe n'Ubudaheranwa

Kuri uyu wa 18 Werurwe 2025, Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yatangije ibiganiro by'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu igororero ry'i Nyamasheke. Ibi biganiro bigenewe abagororwa bahamwe n'ibyaha bya Jenoside bakaba basigaje igihe gito ngo basoze ibihano, mu rwego rwo kubategurira kongera gusubira mu muryango bayobowe n'indangagaciro z'ubunyarwanda. 

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Bwana Mahoro Eric ni we watangije ibi biganiro ari kumwe n'abandi bayobozi ku rwego rwa minisiteri, Ubuyobozi bw'amagororero mu Rwanda n'igororero rya Nyamashake, ubuyobozi bw'akarere ka Nyamasheke, ingabo na polisi n'umufatanyabikorwa wa minisiteri muri iyi gahunda y'ibiganiro. 

Mu igororero rya Nyamasheke iyi gahunda y'ibiganiro yatangiranye n'abagororwa 114 bavanywe mu magororero anyuranye y'igihugu. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yavuze ko mu isasengura ryakozwe, rigaragaza ko abasoje ibihano bahura n'imbogamizi zirimo gutakarizwa icyizere no gutinywa, kwiheza, urwikekwe n'ipfunwe. Iyi ikaba ari yo mpamvu yatumye hatekerezwa kuri ibi biganiro. 

Abagororwa bagiye gusoza ibihano basabwe kuzataha batibona mu ndorerwamo z'amoko kuko ari byo byabaye intandaro ya Jenoside yakorewe abatutsi kandi n'abayikoze bikaba byarabagizeho ingaruka. Babwiwe ko ibi biganiro ari amahirwe kuri bo kuko bizabafasha kumva neza impinduka zabaye mu muryango nk'uburinganire, amakimbirane n'uburyo bwo kuyakumira, ibyiza byo kutinangira mu gusaba imbabazi abo bahemukiye, kuvugisha ukuri no kubohoka. 


Umuyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu yagize ati: "muri iyi gahunda harimo ibijyanye no kumva uruhare rwanyu mu kongera kubana n'abandi, kwirinda ivangura n'ingengabitekerezo ya jenoside, kongera gusobanurirwa amateka y’igihugu, kumva neza ingaruka za jenoside kuri mwembwe ubwanyu , imiryango yanyu, abarokotse n'igihugu muri rusange. Muri iki gihe musoza ibihano mugomba kwita ku ihame ry'ubunyarwanda kuko bizabafasha kubana neza n'abo musanze, kutagira ipfunwe mu muryango, kudasubira mu cyaha no kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside.


 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->