Mu kwibuka abikoreraga bazize Jenoside yakorewe abatutsi, meya Mupenzi Narcisse yahamagariye abikorera kwita ku mutekano no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Ku wa 26 Kamena 2025 ubwo mu karere ka Nyamasheke hibukwaga ku nshuro ya 31 abahoze mu rugaga rw'abikorera bazize Jenoside yakorewe abatutsi, umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yagarutse ku mutekano nk'inkingi ya mwamba ibikorwa byose bishingiraho, asaba abikorera kwita ku mutekano kuko uwaba acuruza atitaye ku mutekano yaba adateganya gucuruza igihe kirekire.
Yashimiye urugaga rw'abikorera muri Nyamasheke ko rwateguye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abatutsi bahoze ari abanyamuryango b'uru rugaga, avuga ko kugira ngo jenoside ishoboke ari uko yateguwe na Leta, kandi iyo Leta ikaba yarakoresheje n'abikorera atari mu buryo bw'abantu bakoze jenoside gusa ahubwo n'uburyo bw'ibikoresho byifashishwaga mu bwicanyi.
Yavuze ko kubona urugaga rw'abikorera bateguye igikorwa cyo kwibuka bitanga icyizere ko nta mucuruzi cyangwa undi wikorera wazongera kugira uruhare mu kwambura ubuzima igice icyo ari cyo cyose cy'abanyarwanda. Yibukije abikorera ko mu karere ka Nyamasheke iyo urebye usanga hakiri ingengabitekerezo ya Jenoside, yongeraho ko bimwe mu bikorwa bigaragariramo ingengabitekerezo ya Jenoside hari igihe usanga byabereye aho abacuruzi bari nko mu tubari.
Yasabye abikorera kuzirikana ko hari abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside barimo n'abakiliya babo, agaya abikorera bagiye babona bimwe mu bikorwa bihembera ingengabitekerezo ya jenoside bakabihisha, abasaba kwitandukana n'iyo migirire idakwiye kuko kugira ngo umucuruzi acuruze atere imbere ari uko aba ari mu gihugu gifite amahoro n'umutekano.
Iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abikoreraga bazize jenoside yakorewe abatutsi cyasojwe urugaga rw'abikorera (PSF) rushyikiriza umuturage utishoboye warokotse jenoside yakorewe abatutsi, inzu rwamwubakiye mu murenge wa Macuba akagari ka Mutongo mu mudugudu wa Ryagatari.






Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…