Mu kwizihiza umunsi w'umuganura Meya Mupenzi Narcisse yibukije baturage ko kwishimira umusaruro wabonetse biwkiye kujyana no gusangira nk'uko byahoze mu mateka mu mateka y'umuganura nyarwanda

Kuri uyu wa 01 Kanama 2025 mu Rwanda hirya no hino mu turere, abaturage bahuriye mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w'umuganura. Mu karere ka Nyamasheke naho uyu munsi wizihijwe hirya no hino mu mirenge, by'umwihariko ubuyobozi bw'akarere bukaba bwifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Karambi mu kwizihiza umuganura.

Miri ibi birori abaturage bamurikiye abayobozi umusaruro w'ibyo bagezeho mu bihingwa ngandurarugo n'ibihingwa ngengabukungu, hatangwa n'ubuhamya bunyuranye bw'abaturage bashima Leta y'ubumwe bw'abanyarwanda ko yabafashije kwiteza imbere bakaba bishimira umusaruro w'ibyo bagezeho. 

Mu ijambo rye, umuyobozi w'akarere Bwana Mupenzi Narcisse yashimiye abitabiriye ibi birori na Leta y'ubumwe bw'Abanyarwanda yongeye kugarura umuganura nka kimwe mu birango by'umuco nyarwanda cyari cyarazimiye kubera ubukoloni, avuga ko umuganura ukwiye kuba umwanya wo kwishimira ibyagezweho, abaturage bagasabana kandi bagasangira. 

Agaruka ku gisobanuro cy'umuganura umuyobozi w'akarere yagize ati: “Mu mateka y'u Rwanda umuganura wari umuhango ukomeye ugenga imibereho y'abanyarwanda n'imitegekere y'igihugu, kandi ukaba wari inzira imwe mu nzira 18 z'ubwiru zariho. Wari umuhango watumaga abanyarwanda bahura bakishimira umwero, bakishimira n'umusaruro, ari na yo mpamvu kuri uwo munsi gusangira byabaga ari ngombwa ku banyarwanda. Kubera iyo rero, abatanze ubuhamya bugarabaza ko bageze ku musaruro ushimishije, twizera ko uyu munsi basangira na bagenzi babo bishimira ibyo bagezeho.” 

Ibirori by'umuganura byasojwe n'umuhango wo kuganura ku bayobozi n'abaturage bari babyitabiriye. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->