Mu muganda usoza ukwezi kwa Gicurasi 2025 hahanzwe umuhanda uhuza imidugudu 3 mu kagari ka Vugangoma
Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Gicurasi 2025 mu murenge wa Macuba mu kagari ka Vugangoma, hahanzwe umuhanda uhuza imidugudu ya Bitega, Nyagahinga na Bizi. Ni umuhanda uzanyura mu nkengero z'igororero rya Nyamasheke nyuma y'uko uwari usanzwe wimuwe kuko wanyuraga mu butaka bw'igororero bikaba byari bibangamye kubera abaturage banyuraga ahakorerwa ibikorwa binyuranye by'igororero no gucunga umutekano w'abagororwa muri rusange.
Uyu muganda wibabiriwe na Hon. Uwingabe Solange na Hon. Kalisa Jean Sauveur, abadepite mu nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari mu ruzinduko rw'akazi mu karere ka Nyamasheke, umuyobozi w'akarere Bwana Mupenzi Narcise na komite y'umutekano y'akarere itaguye n'abaturage b'umurenge wa Macuba mu kagari ka Vugangoma.
Mu nama isoza umuganda rusange, abayobizi baganiriye n'abaturage ku ngingo zirimo uruhare rw'umuganda mu isuku n'iterambere, serivisi zihabwa baturage, umutekano n'uruhare abaturage bawugiramo. Basabwa kugira isuku, kubana neza no kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside.
Nyuma yo kuganirizwa n'abayobozi, abaturage bahawe umwanya babaza ibibazo kandi batanga ibitekerezo, abayobozi baha umurongo ibibazo byabajijwe.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…