Mu nkera y’imihigo, imirenge yasinye imihigo y’Umwaka 2016-2017

Kuri uyu wa 7 Ukwakira, mu cyumba cy’Inama cy’Akarere ka Nyamasheke habereye Igitaramo cy’imihigo maze Imirenge yose uko ari 15 ibwirwa uburyo yakurikiranye mu kwessa imihigo y’Umwaka w’Imihigo 2015-2016 byanatumye Akarere kajya ku mwanya wa 9 mu turere 30 two mu gihugu cyose. Ku isonga haje Umurenge wa Karengera n’amanota 80 ariko n’indi mirenge yose yashimiwe uburyo yitwaye mu kwesa imihigo. Ubwo twaganiraga n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karengera Bwana Gabriel MUTUYIMANA, twamubajije ibanga Umurenge wa Karengera waba warakoresheje mu kwesa imihigo maze asubiza avuga ko ibanga nta rindi ari ugukorera hamwe guhera ku bakozi bakorera mu biro by’Umurenge kugeza ku muturage bose bagasenyera umugozi umwe. Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere Bwana KAMALI Aimé Fabien yashimiye ubufatanye bukomeye bwaranze buri wese ngo babashe kwesa imihigo y’Umwaka ushize aho Akarere kari ku mwanya wa 9 mu gihugu. Yakomeje avuga ko batagomba guhagarara ngo batekereze ko bageze iyo bajya ahubwo ko ari ugukomeza urugendo maze bakazisubiza igikombe cy’Imihigo kigeze gitaha ma karere ka Nyamasheke. Ibi kandi byanashimangiwe n’abatanze ibitekerezo binyuranye yaba abayobozi b’Imirenge ndetse n’ab’Utugari baribitabiriye iki gtaramo, bijeje Umuyboziw’Akarere ubufatanye mu kwesa Imihigo n kwisubiza Igikombe ngo kitaba amateka. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba Bwana Jabo Paul wari n’Umushyitsi mukuru muri uyu muhango ndetse akaba n’Imboni Y’Akarere ka Nyamasheke by’Umwihariko, yashimiye byimazeyo uburyo uyu munsi wateguwe  na we akomeza ashimangira ko Imbaraga n’Ubudasa abona mu Karere ka Nyamasheke nta shiti byabahesha umwanya wa mbere. Muri ibi birori kandi hanashimiwe Uruhari ntagereranywa rw’ Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyamasheke mu kwesa imihigo. Nyuma yo kubwirwa uko Imirenge yakurikiranye mu kwesa imihigo, gutanga ibikombe n’impapuro z’Ishimwe ku mirenge n’Abafatanyabikorwa, Imirenge yanasinyanye n’umuyobozi w’Akarere imihigo mishya ya 2016-2017 baniyemeza kongera ikibatsi. Uyu munsi witabiriwe n’Abakozi b’akarere guhera ku rwego rw’Akarere kugeza ku kagari ndetse n’Abafatanyabikorwa b’Akarere.   TUYIZERE Jacques Public Relations, Media and Communication Officer  

Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->