Mu nteko z'abaturage none hari hatahiwe abatuye mu murenge wa Bushekeri mu kagari ka Mpumbu
Nk'uko isanzwe buri wa kabiri w'icyumweru, mu turere dutandukanye tw'igihugu n'akarere ka Nyamasheke, inzego z'ibanze zihura n'abaturage mu rwego rwo kurushaho kubegera no gukemura ibibazo byabo mu buryo buboroheye batarinze gukora ingendo bajya ahakorera inzego z'ubuyobozi.
Kuri uyu wa 5 Kanama 2025, umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yifatanyije n'abaturage b'umurenge wa Bushekeri mu kagari ka Mpumbu bagirana ibiganiro kuri gahunda zinyuranye za Leta zirimo isuku n'isukura (aha umuyobozi w'akarere akaba yashimye isuku igaragara ku baturage bitabiriye inteko, aboneraho no kubasaba ko bayigira umuco n'aho batuye), kwimakaza umuco wo kubana mu mahoro no gukemura amakimbirane mu mahoro, kwita ku burere bw'abana n'izindi gahunda n'imibereho myiza n'iterambere.
Muri iyi nteko umuyobozi yakiriye ibibazo byamugejejweho afatanya n'urwego rw'umurenge n'akagari kubishakira ibisubizo n'umurongo.
Abaturage b'akagari ka Mpumbu bishimiye impanuro z'umuyobozi w'akarere kandi bamusezeranya kuzikurikiza.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…