Mufite ibyiza byinshi byakubakirwaho mu iterambere ry'umurenge bityo umuturage akaba ku isonga mu iterambere

Mu gutangiza icyumweru ry’umujyanama mu karere ka Nyamasheke, Perezida w’agateganyo w’inama njyanama y’akarere Prof. Kamana Emmanuel yasabye abaturage b’umurenge wa Macuba kubyaza umusaruro amahirwe umurenge ufite nko kuba ari umurenge wera ibihingwa nka kawa, inanasi, ibisheke n’ibindi kandi bifite uruhare mu iterambere ry’umuturage, umurenge n’akarere.

Icyumuweru cy’umujyanama mu karere ka Nyamasheke cyatangirijwe mu murenge wa Macuba kuri uyu wa 17 Gashyantare kikazasorezwa mu murenge wa Kagano kuwa 22 Gashyantare 2025. Ni icyumweru gifite insanganyamatsiko igira iti: “Imibereho myiza y’umuturage, ishema ryacu.”

Agaruka ku cyumweru cy’umujanama, Prof. Kamana Emmanuel yabwiye abitabiriye iyi gahunda ko iki cyumweru cyateguwe mu rwego rwo kugira ngo abajyanama begere abaturage kandi bungurane nabo ibitekerezo kuri gahunda zinyuranye za Leta zigamije iterambere ry’umuturage n’igihugu muri rusange.

Perezida w’agateganyo wa njyanama yashimiye umurenge wa Macuba kuri gahunda zimwe na zimwe witwaramo neza ariko asaba ko ubuyobozi n’abaturage bafatanya kugira ngo gahunda za Leta zikiri inyuma nka Eho Heza nazo zizamuke.

Yasabye abaturage kwirinda no kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hari aho yagaragaye mu karere, abibutsa ko nta muntu wungukira mu ngengabitekerezo, ko ahubwo abihomberamo kandi bikagira uruhare mu idindira ry’iterambere ry’umuturage.

Abajyanama bafatanyije gutanga umurongo n’ibisubizo ku bibazo byabajijwe n’abaturage kandi babashimira kuba bitabiriye iyi gahunda. 
 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->