Mukamasabo Appolonie: Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke mushyashya
Kuri uyu wa 27 Nzeri habaye umuhango wo kurahiza Umujyanama Mushya uhagarariye Umurenge wa Ruharambuga mu Nama Njyanama y’Akarere Mukamasabo Appolonie wanahise agirirwa ikizere n’Abagize Inteko itorara imutorera kuba Umuyobozi w’Akarere.
Mu ijambo rye rya mbere yafashe nk’Umuyobozi w’Akarere yashimiye bwa mbere abaturage b’Umurenge wa Ruharambuga bamugiriye icyizere bakamutorera kubahagararira mu Nama Njyanama y’Akarere ari nabyo byamuhesheje kujya muri Komite Nyobozi. Mukamaabo kandi yashimiye Inteko itora nay o yamuhundagajeho amajwi abizeza ko mu bufatanye nta kizabananira.
Umuyobozi w’Akarere Mushya yavuze ko agiye gukoreaha imbaraga kugira ngo akomereze ku byiza byubatse n’abamubanjirije ariko anongereho ku bufatanye n’izindi nzego.
Nyuma yo kurahirira inshingano, hahise haba n’umuhango w’Ihererekanyabubasha hagati ye n’uwari Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo Ntaganira Josue Michel.
Mukamasabo Appolonie ni umugore ufite imyaka 41 y’Amavuko, arubatse afite umugabo n’abana 2 akaba afite impamyabushobozi y’ icyiciro cya gatatu (Musters) mu bijyanye n’icungamutungo








Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…