Mukamasabo Appolonie: Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke mushyashya

Kuri uyu wa 27 Nzeri habaye umuhango wo kurahiza Umujyanama Mushya uhagarariye Umurenge wa Ruharambuga mu Nama Njyanama y’Akarere Mukamasabo Appolonie wanahise agirirwa ikizere n’Abagize Inteko itorara imutorera kuba  Umuyobozi w’Akarere.

Mu ijambo rye rya mbere yafashe nk’Umuyobozi w’Akarere yashimiye bwa mbere abaturage b’Umurenge wa Ruharambuga bamugiriye icyizere bakamutorera kubahagararira mu Nama Njyanama y’Akarere ari nabyo byamuhesheje kujya muri Komite Nyobozi. Mukamaabo kandi yashimiye Inteko itora nay o yamuhundagajeho amajwi abizeza ko mu bufatanye nta kizabananira.

Umuyobozi w’Akarere Mushya yavuze ko agiye gukoreaha imbaraga kugira ngo akomereze ku byiza byubatse n’abamubanjirije ariko anongereho ku bufatanye n’izindi nzego.

Nyuma yo kurahirira inshingano, hahise haba n’umuhango w’Ihererekanyabubasha hagati ye n’uwari Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo Ntaganira Josue Michel.

Mukamasabo Appolonie ni umugore ufite imyaka 41 y’Amavuko, arubatse afite umugabo n’abana 2 akaba afite impamyabushobozi y’  icyiciro cya gatatu (Musters) mu bijyanye n’icungamutungo


Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->