MUPENZI Narcisse : Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamasheke Mushya
Mu matora yo kuzuza Inama Njyanama y’ Akarere na Komite Nyobozi yabaye kuri uyu wa 07 Ukuboza 2023, MUPENZI Narcisse ni we wagiriwe icyizere n’ inteko itora ngo abe umwe mu bagize Inama Njyanama ahita anatorerwa umwanya w’ Umuyobozi w’ Akarere.
Nk’ uko yabigarutseho mu ijambo rye, Umuyobozi w’ Akarere afite gahunda yo gukomereza aho begenzi be bari bagejeje ariko nk’ umuyobozi anashaka uko byakongerwa.
Mupenzi agaragaza ko ashyize imbere gukorera hamwe kuko yizera ko ari byo bitanga umusaruro
Nyuma yo kurahirira inshingano nk' Umuyobozi w' Akarere, Mupenzi Narcisse yahise anakorerwa ihererekanyabubasha na Muhayeyezu Joseph Desire wari Umuyobozi w’ Akarere w’ Agateganyo kugira ngo atangire akazi
Mupenzi yari asanzwe ari Umuyobozi w’ Umusigire Ushinzwe Serivisi zo kwegereza Ubutabera Abaturage ariko mbere yo kuba Umuyobozi w’ Umusigire akaba Intumwa ya Leta Ishinzwe Ubutabera Bwegerejwe Abaturage.
Mupenzi Narcisse ni Umugabo wubatse ufite imyaka 45 y’ amavuko, afite impamyabumenyi y’ icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu Mategeko Mpuzamahanga y’ Ubukungu n’ Ubucuruzi mpuzamahanga akora n’ andi mahugurwa atandukanye.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…