"Mureke tujishe ibisabo byacu kwa mugenzi wacu, bizatuma tutahatera ibuye, twubake ubumwe n'urukundo, imigenderanire tutishishanya"

Ifoto y'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Bwana Ngarambe Rwego ageza ijambo ku bitabiriye inama y'ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa

Akarere ka Nyamasheke kimwe n'utundi turere tw'u Rwanda, kari mu rugamba rwo gusigasira Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda!  By'umwihariko muri uku kwezi k’Ukwakira kwariwe kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Ni muri urwo rwego ku wa 24 Ukwakira 2025 hateranye inama y'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa, hareberwa hamwe uko akarere gahagaze mu gushyira mu bikorwa imyanzuro y'inama y'ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa yabanje, hagamijwe kandi kongera gufata ingamba zo kwimakaza Ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda. 

Iyi nama y'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa yitabiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo akaba n'imboni ya Guverinoma mu karere ka Nyamasheke Bwana Ngarambe Rwego, abagize ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu karere n'abandi akarere kabona ko ari ngombwa, abagize komite y'umutekano y'akarere itaguye, abagize Njyanama y'akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa, abafatanyabikorwa, abanyamadini n’amatorero  n'abandi bafite aho bahuriye mu kwimakaza Ubumwe n'ubudaheranwa bafatanyije n'akarere.

Mu ijambo ry'ikaze umuyobozi w'Akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yashimiye abitabiriye ihuriro cyane cyane Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Bwana Ngarambe Rwego kuba yitabiriye Inama y'Ihuriro ry'Ubumwe n'Ubudaheranwa mu karere kandi amwifuriza ikaze, akomeza yerekana ko Ubumwe n'Ubudaheranwa mu Rwanda rwo hambere ari bwo bwatumaga u Rwanda ruba inganzamarumbo, bugatuma igihugu kidatsindwa, kandi n'igihe cyahuye n'ibizazane kikabitsindisha ubudaheranwa  nk'indangagaciro yarangaga abanyarwanda bose.

Umuyobozi w'akarere akaba na Perezida w'ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa yakomeje agaragaza ishusho y'akarere mu rugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa, agaragaza ko hari byinshi byakozwe birimo ibiganiro n'ibyiciro binyuranye birimo abarangije ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibiganiro ku bumwe n'ubudaheranwa akarere ka Nyamasheke kagiramo uruhare mu igororero rya Nyamasheke bihabwa abagororwa bahamwe n'ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bakaba basigaje igihe gito ngo basoze ibihano, ibiganiro ku bumwe n'ubudaheranwa mu mashuri, urugendo rw'isanamitima akarere gafatanyamo na Kiliziya Gatilika, n'ibindi.  

Umuyobozi w’akarere kandi yakomeje yerekana ko mu ka Nyamasheke igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge kigeze kuri 96.4, bikaba bisaba guhora hazirikanwa isano muzi y’abanyarwanda gusigasira amahitamo y’Abanyarwanda ari yo: kuba umwe, gutekereza byagutse no kubazwa inshingo.

Mu ijambo ry'umushyitsi mukuru Bwana Ngarambe Rwego yagaragaje ko Abanyarwanda bataye igihe kinini bapfa ubusa (nta kintu kizima bakora), asaba ko Abanyarwanda bakunga ubumwe mu magambo akurikira: 

"Dufite imyaka irenga 100 twabayeho dupfa ubusa, twabayeho tudatekereza nk' Abanyarwanda ahubwo dutekereza buri wese mu nyungu ze.
Nk'Abanyarwanda, mu kugarura icyo gihe twataye, uyu munsi biradusaba gutekereza bigari. Nta kintu na kimwe cyabaye mu mateka yacu tudafitemo uruhare nk'Abanyarwanda. Duhigire kutamenerwamo, duhigire kuba abarimu ba bagenzi bacu, duhigire ko aho turi hatavanwamo umwe muri twe ngo agaruke gusenya ibi twagezeho….  Mureke tujishe ibisabo byacu kwa mugenzi wacu (umuturanyi), bizatuma tutahatera ibuye, twubake ubumwe n'urukundo, imigenderanire tutishishanya.. dutahirize umugozi umwe kugira ngo tugeze u Rwanda ku iterambere twifuza.  Nk'ababonye byinshi dufite byinshi twakwigisha isi, duciye bugufi ariko, kuko turacyafite inzira ndende yo kugenda… Dukomeze tugire intumbero ngari twarazwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, turi aha kubera ibyo yatekereje, tuzakomeza kubikuba inshuro 1000 nitumwiga ingendo n'imvugo…. u Rwanda dushaka nk'urubyiruko ni twebwe tugomba kurugira ukonguko dushaka."

Muri ibi biganiro n'ubwo byagaragaye ko hari intambwe ishimishije ikomeje guterwa mu rugendo rw'ubumwe n'ubudaheranwa,  byagaragaye ko hakiri n’ibindi byinshi bibangamiye uru rugendo, nk'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bakibwirwa amagambo abakomeretsa, abatarabasha kubona imibiri y'ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro, ibikorwa bigaragaramo ingengabitekerezo ya jenoside cyane cyane ibikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga n'ibindi. Abitabiriye inama basabwe ubufatanye kugira ngo ibi bibazo byose bishakirwe ibisubizo cyane cyane hasabwa ko abantu bakwihatira kuvugisha ukuri, abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 bagatera intambwe bagasaba imbabazi kandi bagatanga n'amakuru y'ahari imibiri itarashyingurwa mu cyubahiro kugira ngo ishyingurwe, no gusubiza abakwirakwiza ingengabitekerezo ya jenoside n'amacakubiri ku mbuga nkoranyambaga hatangwa amakuru y'ukuri ku byabaye mu Rwanda kandi hasigasirwa indangagaciro z'ubumwe n'ubudaheranwa bw'Abanyarwanda. 

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Bwana Ngarambe Rwego ageza ijambo ku bitabiriye ihuriro

Bamwe mu bagize Njyanama y'Akarere n'umuyobozi w'inkeragutabara n'uwa polisi y'u Rwanda mu karere ka Nyamasheke bari bitabiriye ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa 

Ifoto y'abitabiriye ihuriro ry'ubumwe n'ubudaheranwa


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->