Mwezi: Hatashywe ibyumba by’amashuri bigezweho

Mu rwego rwa Garuka urebe , gahunda ikorwa n’abaturage b’abanyarwanda

batuye mu mahanga (Diaspora Nyarwanda) , Umunyarwandakazi na  Kayiganwa wa

Rwiyamirira ukomoka mu Karere ka Nyamasheke afatanyanyije n'Umugabo we Paul

Wauters n'inshuti ze z'abanyaburayi bateye inkunga Ikigo cy’Amashuri abanza cya Mwezi yo kubaka ibyumba by’amashuri bitandatu  bikaba byamurikiwe

akarere kuru uyu wa 04 Mata 2016 mu mumuhango wari uhagarariwe na Madame Mukamana Claudette , Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza

y’abaturage

 

Mu ijambo rye Umuyobozi w'Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y'Abaturage Madame MUKAMANA Claudette wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yashimye cyane inkunga KAYIGANWA yageneye Ikigo yizeho by'umwihariko

n'abaturage b'Akarere ka Nyamasheke muri rusange. Akaba yasabye abanyeshuri

n'abarezi bo muri EP Mwezi kuzafata neza ayo mashuri bubakiwe kugirango azabashe kuramba. Yaboneyeho no gusaba buri wese mu bari bateraniye aho kugira umuco mwiza w'ubwitange n'ubufatanye muri gahunda zizamura imibereho myiza y'umuturage.

 

Uyu KAYIGANWA ni umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda ndetse akaba yarize muri iki kigo cya EP Mwezi  kugera 1954,aho yahize imyaka ibiri gusa uwa kane n'uwa gatanu w'amashuri abanza, akomereza amashuri yisumbuye i Kigali, yavuye mu Rwanda ahunze muri 1960 n'ababyeyi be agera mu Bubiligi muri 1964,ari naho yaje gushaka akaba ari naho atuye kugeza ubu.

 

Igitekerezo cyo kubaka amashuri cyamujemo mu gihe yasanze ishuri yizeho

rya EP Mwezi ririmo risenyuka, abana bigira ahantu hatameze neza, mu gihe

abanyarwanda barimo biyemeza umusanzu wabo mu kigega Agaciro Development Fund, nawe yarahagurutse yiyemeza ko azubaka ishuri ndetse abyemera nta bushobozi afite ku buryo n'uwo bashakanye byamutangaje kubyumva kuko yabonaga ari igikorwa kiza kivuye ku mutima. yageze mu Bubiligi ateranya inshuti ze zo bahuje umutima wo kuzamura abantu barusha ubushobozi ababwira igitekerezo cye noneho bumva icyo ashaka gukora baramushyigikira.

 

Ubu amaze kuhubaka ibyumba bitandatu ariko afite igitekerezo cyo kubaka ikigo cyose kuko ibyumba bindi bigihari bitameze neza. Akaba yifuza kandi ko n'abana bo mu Rwanda batanga umusanzu wabo ku buryo iryo shuri ryaba ikimenyetso cy'umutima w'impuhwe n'ubugwaneza w'abantu batandukanye bahuje.

 

Ku bwe KAYIGANWA  asanga iryo shuri ryaramubereye ikigisho cy'uko abantu bose baba abazungu cyangwa abirabura , abakire cyangwa abakene ari bamwe ariko bagatandukanira ku mutima kuko hari abakene n'abakire bamufashije kubaka ibyo byumba.

 

Mu bindi bikorwa yakoze harimo abanyeshuri 50 yafashije biga muri GS Nyarusange gufatira ifunguro rya saa sita ku ishuri. Uyu  KAYIGANWA anejejwe n'uko Imana yamufashije akabasha gutanga umusanzu we mu kubaka Igihugu cyamubyaye.

 

 

Kayiganwa si amashuri gusa yubatse ahubwo yagiye arangwa n’bindi bikorwa bigaragaza urukundo akunda igihugu cyamubyaye birimo nko gukoresha umuhanda uva ku kigo nderabuzima cya Mwezi ugera ku kibuga cy'umupira cyo kwa Rwiyamirira, guha imyenda yo kwambara abakinnyi b'umupira w'amaguru ba Karengera byanatumye ahabwa ishimwe n'Akarere ka Nyamasheke

 

 

 

TUYIZERE Jacques

Public  Relations, Media and Communication Officer


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->