Ndagira ngo uyu munsi twibuka urubyiruko, twese uko turi hano twongere dushimangire igihango dufitanye n'igihugu cyacu

Kuri uyu wa 24 Gicurasi 2025 akarere ka Nyamsheke kibutse ku nshuro ya 31 urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe abatsi mu 1994.

Mu ijambo ry’ikaze, umuyobozi w'akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse yashimiye umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Bwana Ngarambe Rwego waje kwifatanya n'akarere ka Nyamasheke mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe abatutsi cyane cyane aho akarere kibukaga urubyiruko rwazize Jenoside yakorewe abatutsi.

Umuyobozi w'akarere yavuze ko Leta yateguye Jenoside yashakaga kurimbura abatutsi: “ati abategura jenoside iteka baba bashaka kurimbura abibasiwe, iyo batabigezeho 100% usanga barwana n'imibare. Wakwica bacye cyangwa benshi, guhagarara kwa Jenoside ntabwo biba byaguturutseho. Ni uko haba hari imbaraga zindi zifite ibitekerezo bitandukanye n'iby'abateguye jenoside kandi bakayishyira mu bikorwa.” Umuyobozi w’akarere yashimiye Umunyamabanga wa Leta kuba yaje kwifatanya n’akarere mu kwibuka urubyiruko, amubwira ko abitabiriye igikorwa cyo kwibuka banyotewe no kuza kumva ubutumwa n’impanuro abagezaho.

Urubyiruko rwitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 rwiganjemo abanyeshuri rwagejejweho ikiganiro ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi, basobanurirwa uburyo jenoside yateguwe na Leta mbi, basobanurirwa ububi bwa jenoside kandi basabwa gukomeza guharanira ubumwe n'ubudaheranwa, bo Rwanda rw'ejo hazaza.

Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko yishimiye kubana n’urubyiruko n’abaturage b’akarere ka Nyamasheke kuri uyu munsi hibukwaga urubyiruko rwazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. 

By'umwihariko, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri ya siporo ageza ubutumwa ku rubyiruko yagize ati: “Ndagira ngo twese dufate akanya uyu munsi no mu minsi 100 turi kwibuka tuzirikane, dutekereze ku cyagejeje u Rwanda aho abanyarwada bagenzi bacu bicwa bazize ubwoko, bakabuzwa amahirwe yo kubaho, kwiteza imbere no guteza imbere igihugu cyabo. 

Turebe twebwe uyu munsi amahirwe igihugu cyacu kiduha, mwiga hano muri Nyamasheke muturutse mu bice bitandukanye by'igihugu, iyo muza ku ishuri igihugu gitegura uburyo muza, mwese muje mu modoka zicungiwe umutekano, nta n'umwe bahagarika mu nzira ngo bamukuremo kuko batamwiyumvisemo ngo bamwice. Mu ishuri ntawubahagurutsa ngo ababaze ubwoko abibazize, ntawubima amanota ndetse n'iyo mwabonye make barabacyaha kugira ngo muyongere. 

Urwo ni rwo Rwanda twahawe n'inkotanyi umunsi zahagatikaga jenoside yakorerwaga abatutsi. Ndagira ngo uyu munsi twibuka urubyiruko, twese uko turi hano twongere dushimangire igihango dufitanye n'igihugu cyacu. Igihugu cyacu hari icyo kitaduha uyu munsi ku buryo tutakitura kugiha icyacu kiturimo?

Abakomeza gushaka gusenya igihugu binyuze mu ngengabitekerezo ni benshi, bakomeza kugenda badura udushya two kugira ngo bagere kuri uwo mugambi mubi wabo, ariko natwe turi benshi kandi beza, kuko dufite abayobozi beza twigiraho. 

Mureke rero duhuze imbaraga, twiyubake ubwacu, twubake u Rwanda dushaka, turugeze ku iterambere rukwiye. Twese nk'urubyiruko duharanire gufasha inzego z'umutekano kugira umutekano ukwiye, kuko uwo mutekano ni wo musemburo w'amajyambere mazima twifuza. Mureke duhe akazi gake abantu bo mu nzego z'ubugenzacyaha, ntitube mu bo bakurikiranaho ibyaha by'urugomo, ibiyobyabwenge n’ibindi.”


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->