NDAYEGAMIYE Gilbert yarahiriye Ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda

Kuri uyu wa 08 Gashyantare, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yakiriye indahiro ya Gilbert NDAYEGAMIYE wari warasabye Ubwenegihugu bw’Ubunyarwanda akanabyemererwa nk’Uko amategeko abiteganya.

Mu muhango wo kwakira iyi ndahiro, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamaske Bwana KAMALI Aimé Fabien yashimiye uyu mugabo amahitamo meza yo kuba Umunyarawanda amusaba kandi gukora inshingano zose z’umwenegihugu ziganjemo kukirinda ndetse no kukitangira aho bibaye ngombwa.

Mu izina ry’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe abinjira n’Abasohoka runafite mu nshingano gutanga Ubwenegihugu , Bwana NDAYISENGA Jean Damascène Ushinzwe abinjira n’Abasohoka mu karere ka Nyamasheke yavuze ko nyuma yo kugenzura imyitwarire ya Gilbert, no kunyura mu nzira zose zisabwa n’itegeko Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwasanze Gilbert yakwemererwa Ubwenegihugu bityo akaba yakomeza imirimo ye nk’Umwenegihugu.

                  

Ubwo twaganiraga na Gilbert NDAYEGAMIYE, twamubajije icyamuteye guhitamo kuba Umunyarwanda kubirutisha kuba Umurundi atubwira ko mu myaka amaze mu Rwanda yashimye byimazeyo imiyoborere n’icyerekezo cy’igihugu bishimangirwa n’Umutekano bityo bikamutera ishema ryo kwitwa Umuyarwanda. Ati “iyo urebye icyerekezo cy’u Rwanda, ukareba, umuvuduko mu iterambere, ukareba uko kiyobowe, ubona Rufite  ejo hazaza hagaragara, bituma umutu wese yakwifuza kuba Umunyarwanda.

Uyu mugabo w’Imyaka mirongo ine y’amavuko yavukiyemu Rwanda, arahakurira arahiga ndetse aranahakorera ariko ababyeyi be ni Abarundi.

 

 

TUYIZERE Jacques

PRMCO/NYAMASHEKE

 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->