Nta kudohoka mu rugendo rwo kwegera abaturage: Gahunda za Leta n’isuku ku isonga ry’ibiganiro mu nteko z’abaturage

Mu rwego rwo gukomeza kwegera abaturage no kubasobanurira gahunda za Leta zibafasha kwiteza imbere, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Bwana Mupenzi Narcisse, yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Gihombo, mu Kagari ka Butare, mu nteko y’abaturage yabereye aho kuri uyu wa kabiri, tariki ya 28 Ukwakira 2025.

Muri iyi nteko, Umuyobozi w’Akarere yaganirije abaturage ku ngingo zitandukanye zirimo guhugura abaturage kuri gahunda ya Ejo Heza yo kwizigamira igihe kirekire, isuku n’isukura, kwitabira ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé), gukumira amakimbirane mu miryango, kurwanya ibiyobyabwenge, no gusigasira umutekano binyuze mu irondo rikozwe neza kandi rihoraho.

Ku rundi ruhande kandi mu murenge wa Gihombo akagari ka Jarama, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madamu Mukankusi Athanasie, nawe yayoboye inteko y’abaturage abibutsa ko isuku ari isoko y'ubuzima, abakangurira kugira isuku ku mubiri n'aho batuye. Mu bindi byaganiriweho kandi harimi guhosha amakimbirane yo mu ngo, gutanga ubwisungane mu kwivuza n'ibindi.  

Mu murenge wa Shangi aho Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré yari mu rugendo rwo gusura umuhanda Bushenge - Shangi - Nyabitekeri uri gukorwa yifatanyije n’abaturage bo mu Kagari ka Shangi, Umurenge wa Shangi, mu nteko y’abaturage baganira ku ngingo zinyuranye zirimo isuku n'isukura n'umuhanda uri gukorwa, abaturage basabwa kuzawubyaza umusaruro kandi bakawubungabunga. 

Izi nteko z’abaturage zakozwe mu mirenge yose 15 igize Akarere ka Nyamasheke, aho abayobozi batandukanye basobanuriye abaturage gahunda za Leta, babashishikariza kugira uruhare mu bikorwa by’isuku, umutekano, no kwiteza imbere. Abayobozi mu nteko kandi bagejejweho ibibazo byerekeranye n'ibibazo muri serivisi z'ubutaka, inkunga igenerwa abageze mu zabukuru batishoboye n'ibindi, abayobozi bafatanya n'inzego bireba gushakira ibyo bibazo ibisubizo bikwiye. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->