“Ntabwo igihugu gishobora gutera imbere umuturage n’umuyobozi badahura” – Meya Mupenzi Narcisse aganira n’abaturage ba Mariba

Mu ijambo rye, Meya Mupenzi yagaragaje ko kudahura hagati y’umuturage n’umuyobozi ari inzitizi ikomeye ku iterambere ry’igihugu, agaragaza ko nta gihugu cyagira intambwe gitera mu iterambere igihe abayobozi batumva ijwi ry’abaturage kandi abaturage badahabwa umwanya (nk'inteko z'abaturage) wo kugeza ibitekerezo n’ibibazo byabo ku bayobozi.

“Ntabwo igihugu gishobora gutera imbere umuturage n’umuyobozi badahura. Inteko y’abaturage si gahunda isanzwe gusa; ni urubuga rukomeye Leta yashyizeho kugira ngo ubuyobozi bwegere abaturage kandi nabo bagire uruhare mu bibakorerwa.”

Umuyobozi w’Akarere kandi yagarutse ku guteza imbere imibereho y’abaturage binyuze mu gahunda za Leta, zirimo ubwisungane mu kwivuza, kwizigamira muri gahunda ya Ejo Heza, n’ibindi bigamije kugira ngo umuturage azagire imibereho myiza mu gihe kizaza. Yashishikarije abaturage gukomeza kwitabira izo gahunda, abibutsa ko zashyizweho ngo zibafashe kubaka ejo hazaza heza.

Meya Mupenzi yibukije abaturage ko umuhanda Bushenge–Ntango watangiye gukorwa ari amahirwe akomeye, abasaba kuwukoresha neza no kubyaza umusaruro iterambere uzabazanira.

Nyuma yo kuganira ku bikorwa n’imishinga ya Leta, Meya Mupenzi yatanze umwanya uhagije wo kubaza ibibazo no gutanga ibitekerezo, afatanya n’ubuyobozi bw’umurenge n’akagari kugira ngo ibibazo byabajijwe bihabwe umurongo. 

Abaturage bamwe kandi bashimye ubuyobozi bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, bavuga ko ibikorwa by’amajyambere mu karere harimo no n'umuhanda watangiye gukorwa biri mu bizakomeza kubafasha mu mibereho yabo ya buri munsi.

Uretse kandi inteko y'abaturage mu murenge wa Nyabitekeri ahari Meya w'akarere ka Nyamasheke, mu murenge wa Bushenge akagari ka Kagatamu bifatanyije n'umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukundu Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, mu gihe umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'imibereho myiza Madamu Mukankusi Athanasie yifatanyije n'abaturage mu murenge wa Ruharambuga mu kagari ka Ntendezi. 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->