Ntituje tukiri ba Sawuli ahubwo tuje twarabaye ba Pawulo
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Bwana Mupenzi Narcisse ari kumwe n’abandi bayobozi mu karere, ab’ingabo, polisi n’abafatanyabikorwa b’akarere, yakiriye abagera ku 130 biganjemo urubyiruko basoje amasomo y’igororamuco mu kigo cy’i Wawa.
Abasoje amasomo y’igoramuco bakiriwe kandi n’ababyeyi babo n’abandi bo mu miryango mu marangamutima menshi ubwo babonanaga nyuma y’igihe kinini batabonana.
Uwitwa Urayeneza yagize ati: “Naje kwakira musaza wanjye Valens, twaherukanaga muri 2005. Nahamagawe n’umuyobozi mu kigo ngororamuco cy’i Wawa, amenyesha ko musaza wanjye ari ho ari. Ubu rero ndishimye cyane kandi ndashimira Leta y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame ko Yafashijwe kwiga umwuga wamufasha kandi agafashwa no guhinduka bityo nkaba nizeye ko agiye kugira icyo yakwimarira mu buzima.”
Uhagarariye abasoje amasomo y’igororamuco yashimiye Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ko yabafashije guhinduka kandi ikabigisha imyuga inyuranye izabafasha mu buzima busanzwe bityo bakava mu bibi bahozemo bakagira uruhare mu iterambere ryabo, iry’imiryango yabo n’igihugu muri rusange. Yasabye abayobozi n’ababyeyi babo kubizera kuko batakiri babandi bahoze mu bikora bibi n’ibiyobyabwenge, ati: “Ntitukiri ba Sawuli, ubu tuje twarabaye ba Pawulo.”
Umuyobozi w’akarere yabashimiye ko bifitiye icyizere abasaba ko icyizere ubuyobozi bubafitiye badakwiye kugipfusha ubusa. Yabasabye kwitwara neza bakabyaza umusaruro amahirwe igihugu cyabahaye. Yabibukije kandi ko imiryango yabo bagarutsemo atari Paradizo, kugira ukwihangana, bakamenya uburyo bukwiye bwo gukemura ibibazo bitabaye ngombwa ko bibagusha mu makimbirane.
Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…
Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…
Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…
Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…