Ntitwakwitega ejo heza h'umuryango n'igihugu, mu gihe hakiri abana bari mu mirire mibi by'umwihariko igwingira."

Imirire mibi, cyane cyane igwingira ku bana  bari munsi y'imyaka 5, ni ikibazo gihangayikishije igihugu n'akarere ka Nyamasheke by'umwihariko! "Ntitwakwitega ejo heza h'umuryango n'igihugu, mu gihe hakiri abana bari mu mirire mibi by'umwihariko igwingira." 

Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi cyane cyane igwingira mu bana bari munsi y'imyaka 5, abayobozi b'ibigo by'ubuvuzi, abashinzwe imirire ku bitaro n'ibigo nderabuzima, abashinzwe isuku n'isukura n'ibikorwa by'abajyanama b'ubuzima mu bigo nderabuzima n'abayobozi b'imirenge, bateraniye mu nama nyunguranabitekerezo aho barebera hamwe imiterere y'ikibazo cy'imirire mibi by'umwihariko igwingira mu karere, hagafatwa ingamba nyazo zo guhangana n'iki ikibazo. 

Iyi nama yakozwe ku bufatanye bw'akarere ka Nyamasheke n'ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire y'umwana NCDA n'umuryango nyafurika w'ivugabutumwa AEE. 

Umuyobozi w'ishami ry'ubuzima mu karere ka Nyamasheke Bwana Byiringiro Jean Paul yasabye abitabiriye iyi nama kurushaho gufatanya bakagaragaza imiryango ifite ibibazo bijyana ku mirire mibi cyane cyane igwingira mu rwego rwo gukumira. 

Yasabye inzego z'ubuvuzi kuva ku mujyanama w'ubuzima ukagera ku bitaro kurushaho kunoza imikorere n'imikoranire ku bufatanye n'inzego z'ibanze mu kurandura imirire mibi mu bana cyane cyane igwingira. 

Mu rwego rwo kurushaho kuzamura ibikorwa by'ubukangurambaga kandi, hateganyijwe ibiganiro bigaruka ku kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bari munsi y'imyaka 5, ibi biganiro bikaba bibera ku isoko rwa Rwesero aho biba binatambuka kuri Radio Flash Fm ako kanya (live). 


Hatangizwa icyumweru cy'icyunamo n'iminsi 100 yo #Kwibuka32 Meya Mupenzi Narsicce yibukije ko kudasesengura byagejeje u Rwanda kuri Jenoside

Meya Mupenzi Narcisse yashimangiye ko kuba amacakubiri yarazanywe n'abakoloni ariko abanyarwanda barimo abayobozi n'abaturage ntibagire isesengura…
Read more →

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu ntara y'Iburengerazuba

Ikipe y'abagore y'umurenge wa Mahembe ikomeje kuba ubukombe mu marushanwa Umurenge Kagame Cup aho mu myaka 2 yikurikiranya ikomeje kuza ku isonga…
Read more →

Nyamasheke mu rugamba rwo kuba iya mbere mu bwiza bwa Kawa n'ubwinshi bw'umusaruro nyuma yo kuba ku isongo mu kugira ibiti bya kawa byinshi

Akarere ka Nyamasheke kari ku mwanya wa mbere mu gihugu mu turere dufite ibiti bya kawa byinshi. Kuba aka karere gafite umubare w'ibiti bya kawa…
Read more →

Nyamasheke: PSF- Nyamasheke yahawe umukoro wo gushora imari mu bikorwa bisamikiye ku bukerarugendo

PSF-Nyamasheke yashimiwe uruhare ntagereranywa igira mu iterambere ry'Akarere, ihabwa umukoro wo gukora ishoramari rishamikiye ku bukerarugendo mu…
Read more →

Ingengo y’Imari Ivuguruye y’Akarere ka Nyamasheke Yatowe na Njyanama Yiyongereyeho Asaga Miliyari 3

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki ya 27 Gashyantare 2026, Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yarateranye mu nama yayo idasanzwe igamije gusuzuma no…

Read more →

Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →
-->