Ntitwakwitega ejo heza h'umuryango n'igihugu, mu gihe hakiri abana bari mu mirire mibi by'umwihariko igwingira."

Imirire mibi, cyane cyane igwingira ku bana  bari munsi y'imyaka 5, ni ikibazo gihangayikishije igihugu n'akarere ka Nyamasheke by'umwihariko! "Ntitwakwitega ejo heza h'umuryango n'igihugu, mu gihe hakiri abana bari mu mirire mibi by'umwihariko igwingira." 

Mu rwego rwo kurwanya imirire mibi cyane cyane igwingira mu bana bari munsi y'imyaka 5, abayobozi b'ibigo by'ubuvuzi, abashinzwe imirire ku bitaro n'ibigo nderabuzima, abashinzwe isuku n'isukura n'ibikorwa by'abajyanama b'ubuzima mu bigo nderabuzima n'abayobozi b'imirenge, bateraniye mu nama nyunguranabitekerezo aho barebera hamwe imiterere y'ikibazo cy'imirire mibi by'umwihariko igwingira mu karere, hagafatwa ingamba nyazo zo guhangana n'iki ikibazo. 

Iyi nama yakozwe ku bufatanye bw'akarere ka Nyamasheke n'ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire y'umwana NCDA n'umuryango nyafurika w'ivugabutumwa AEE. 

Umuyobozi w'ishami ry'ubuzima mu karere ka Nyamasheke Bwana Byiringiro Jean Paul yasabye abitabiriye iyi nama kurushaho gufatanya bakagaragaza imiryango ifite ibibazo bijyana ku mirire mibi cyane cyane igwingira mu rwego rwo gukumira. 

Yasabye inzego z'ubuvuzi kuva ku mujyanama w'ubuzima ukagera ku bitaro kurushaho kunoza imikorere n'imikoranire ku bufatanye n'inzego z'ibanze mu kurandura imirire mibi mu bana cyane cyane igwingira. 

Mu rwego rwo kurushaho kuzamura ibikorwa by'ubukangurambaga kandi, hateganyijwe ibiganiro bigaruka ku kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana bari munsi y'imyaka 5, ibi biganiro bikaba bibera ku isoko rwa Rwesero aho biba binatambuka kuri Radio Flash Fm ako kanya (live). 


Nyamasheke: Hatangijwe Icyumweru cy’Umujyanama hagamijwe kunoza serivisi no kwimakaza iterambere ry’umuturage

Iyo abajyanama begereye abaturage, bigira uruhare mu kuzamura imyumvire iganisha ku iterambere n'imibereho myiza byabo kuko umuturage asobanukirwa…
Read more →

Kanjongo: Abadepite n’ubuyobozi bw'akarere bakemuye ibibazo mu nteko y'abaturage

Uyu wa 03 Gashyantare 2026 abadepite bo muri komisiyo y'ubukungu n'ubucuruzi mu Nteko ishinga amategeko y'u Rwanda bari kumwe n'ubuyobozi bw'Akarere…

Read more →

Abadepite basuye imihanda y’imihahirano mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 3 Gashyantare 2026, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Bwana Muhayeyezu Joseph Désiré, yakiriye itsinda…

Read more →

Abaturage ba Karengera basabwe gukoresha neza umusaruro uhagije babona kugira ngo barwanye imirire mibi

Umuganda rusange mu murenge wa Karengera n’ubukangurambaga bunyuranye
Read more →

Nyamasheke: Ababyeyi basabwe kurera abana babo babatoza umuco w'ubutwari kugira ngo bazabashe kwimana u Rwanda

Umunsi w'intwari z'igihugu wizihijwe mu karere ka Nyamasheke kimwe n'ahandi hose mu gihugu kuri uyu wa 01 Gashyantare 2026. Ugu munsi w'Intwari…

Read more →

Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru yo gukumira no kurwanya ruswa n’akarengane mu Karere ka Nyamasheke

Kuri uyu wa 30 Mutarama 2026, Urwego rw’Umuvunyi rwasoje gahunda y’icyumweru ya gahunda yo kukumira no kurwanya ruswa n'akarengane yatangiye ku wa 26…

Read more →

Abashoramari baguze ubutaka muri Nyamasheke barasabwa kubukoresha icyo bwagenewe mu buryo bwihuse

Mu nteko y'ishoramari yo ku wa 29 Mutarama 2029 mu karere Kanyamasheke byagaragaye ko bimwe mu bidindiza iterambere ry'akarere harimo n'abagura…
Read more →

Abasenateri bijeje ubuvugizi aborozi n'abacuruzi b'ibiryo by'amatungo bataka ko bibageraho bihenze cyane

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo mu karere ka Nyamasheke bijejwe ubuvugizi ku biryo by'amatungo bibageraho bihenze cyane, bamwe bakaba bagenda…
Read more →

Abasenateri basuye Akarere ka Nyamasheke mu rugendo rwo kureba uko ubworozi butezwa imbere

Aborozi n'abacuruza ibiryo by'amatungo bahuriye ku kibazo cy'ibiryo by'amatungo bavuga ko bihenze
Read more →
-->